skol

Mu mwaka 2025 dutangiye ibintu bigomba kumera neza byanze bikunze- Perezida Kagame

Yanditswe: Tuesday 31, Dec 2024

featured-image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko umwaka wa 2024 uri kugana ku musozo wabayemo ibyinshi byiza kandi icyifuzo Abanyarwanda bakwiye guhuriraho ari ugukomeza muri uwo mujyo wo gukora ibyiza.

Ni ubutumwa yatanze ku mugoroba wo ku wa 30 Ukuboza 2024, ubwo we na Madamu Jeannette Kagame bari bakiriye abantu batandukanye mu isangira ryabereye muri Kigali Convention Centre.

Perezida Kagame yavuze ko umwaka wa 2025, uzagenda neza cyane kandi adafite kubishidikanyaho.

Ati “Duherukana kera cyane, ariko nk’uko indirimbo yabivugaga, ibintu byose bigiye kugenda neza. Cyane uyu mwaka tugiye kujyamo wa 2025, ibintu bigomba kumera neza byanze bikunze.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko umwaka wa 2024, wabayemo byinshi byiza, bityo Abanyarwanda bakwiye gukomeza muri uwo mujyo wo gukora ibyiza.

Ati “Uyu mwaka tugiye gusoza wabayemo ibintu byinshi byiza, ibyiza ni byo mbona cyane cyane, ibindi, ibitari byiza tugira uko tubigenza bigafata umurongo.”

Yakomeje ati “Icya mbere, harimo ibyo kwibuka amateka, amateka ni yo yaba ari mabi, ari amateka yawe, ari amateka udafitemo uruhare kuba yarabaye mabi, ahubwo harimo kuyakosora, urabyibuka, ukabivanamo isomo, ugakomeza inzira yawe ushaka kwerekezamo.”

Perezida Kagame yavuze ko umwaka wa 2024 wabayemo ibintu byinshi kuko ari bwo Abanyarwanda bibutse imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye igahitana ubuzima bw’abasaga miliyoni.

Ati “Muri uyu mwaka rero habayemo kwibuka abacu, inshuro ya 30. Habamo, kwibuka imyaka n’amateka yo kwibohora inshuro ya 30.”

Umukuru w’Igihugu yashimiye kandi Abanyarwanda bongeye kumugirira icyizere bakamutorera kubayobora mu myaka itanu iri imbere.

Ati “Tugira n’igikorwa cy’amatora mwagizemo uruhare runini cyane, nshaka kongera kubashimira. Mwarakoze kandi mwarikoreraga. Twarikoreraga twese ariko ndabibashimiye, twakoze ibintu bizima. Ubwo ni yo nzira n’ikindi gihe n’abahindutse n’ibyahindutse, inzira ni imwe, ni iyo yo gukora ibyiza nk’ibyo.”

Ibirori byo guherekeza umwaka wa 2024, byitabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, ba rwiyemezamirimo, abahanzi, urubyiruko, abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa