skol
fortebet

Muyaya aravuga ko Umujyi wa Goma wigaruriwe n’Ingabo z’u Rwanda

Yanditswe: Monday 27, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’itumanaho akaba n’umuvugizi wa Leta ya RD Congo, Patrick Muyaya, yatangaje ubutumwa buvuga ko Umujyi wa Goma urimo abo yise “ingabo z’u Rwanda”mu gihe umutwe wa M23 watangaje ko wafashe umujyi kuri uyu wa Mbere, itariki 27 Mutarama 2025.

Sponsored Ad

Muyaya yatangaje kuri X ko leta ikomeje gukora mu kwirinda ko habaho ubwicanyi no gupfa kw’abantu, avuga ko bagira inama abaturage ba Goma zirimo kuguma mu rugo no kwirinda ibikorwa by’ubusahuzi.

Amashusho atandukanye yerekanye abaturage bamwe mu bice by’Umujyi wa Goma bari ku mihanda bereka ibyishimo abarwanyi ba M23 batambukaga ku mihanda nyuma yo kwigarurira uyu mujyi.

Uyu mutwe mu rukerera wasohoye itangazo uvuga ko wafashe umujyi wa Goma, ko ibikorwa ku Kiyaga cya Kivu ubihagaritse, kandi usaba abaturage ba Goma gutuza.

Kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere ibice bimwe na bimwe bya Goma byari bicyumvikanamo amasasu, cyane cyane mu burasirazuba bw’uyu mujyi ahegereye u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa