skol
fortebet

NATO ivuga ko Ubushinwa buteje ingorane mu rwego rwa gisirikare

Yanditswe: Tuesday 15, Jun 2021

Sponsored Ad

Abategetsi bo mu muryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) bari bari mu nama i Buruseli mu Bubiligi, baburiye ko Ubushinwa buteje inkeke mu bya gisirikare, bavuga ko imyitwarire yabwo ari "ingorane ahantu hose".

Sponsored Ad

Bavuze ko Ubushinwa burimo kongera byihuse intwaro zabwo za nikleyeri, kandi ko "budakorera mu mucyo" ku bijyanye no guteza imbere igisirikare cyabwo, ndetse ko bufitanye ubufatanye n’Uburusiya mu rwego rwa gisirikare.

Umukuru wa OTAN Jens Stoltenberg yaburiye ko Ubushinwa "buri hafi gushyikira [kugera]" urwego rwa OTAN mu bijyanye n’igisirikare n’ikoranabuhanga.

Ariko yashimangiye ko uyu muryango udashaka kurwana intambara y’ubutita nshya n’Ubushinwa.

OTAN igizwe n’ibihugu 30 by’i Burayi n’Amerika. Yashinzwe mu 1949 nyuma y’intambara ya kabiri y’isi, nk’igisubizo ku nkeke yari itewe no gukomeza kwaguka k’ubutegetsi bugendera ku mahame ya gikomunisti.

Mu itangazo ryo kuri Twitter, ibiro bihagarariye Ubushinwa mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) byashinje OTAN "gusebya gahunda y’iterambere ry’Ubushinwa rikozwe mu mahoro".

Ibyo biro byashimangiye ko Ubushinwa bushishikariye gahunda y’ubwirinzi igamije ubwirinzi gusa.

Itangazo ry’ibyo biro ryongeyeho riti:

"Ubushinwa ntabwo buzateza ’ingorane ahantu hose’ ku muntu uwo ari we wese, ariko ntabwo tuzicara gusa ntacyo dukora na kimwe igihe ’ingorane ahantu hose’ zije zitwegera".

Mu myaka ya vuba aha ishize, OTAN yabayemo ibibazo ubwo abategetsi bajyaga impaka ku ntego yawo no ku bijyanye no kuwuha ingengo y’imari ukoresha.

Ubushyamirane bwariyongereye mu gihe cy’ubutegetsi bw’uwari Perezida w’Amerika Donald Trump, winubiye amafaranga igihugu cye gishyira muri uwo muryango, ndetse yibaza ku muhate w’Amerika wo kurinda abafatanyabikorwa bayo b’i Burayi.

Iyi ni yo nama ya mbere ya OTAN Joe Biden wamusimbuye yitabiriye kuva yagera ku butegetsi.

Uyu Perezida mushya arimo gushaka kongera gushimangira ko Amerika ishyigikiye uyu muryango umaze imyaka 72.

Bwana Biden yavuze ko OTAN ari ingenzi cyane "ku nyungu z’Amerika" kandi ko uyu muryango ufite "inshingano ikomeye" yo kubahiriza ingingo ya gatanu y’amategeko awugenga, ivuga ko abawugize bagomba gutabarana igihe habayeho igitero.

Abajijwe ku nama ye yo ku wa gatatu na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin i Genève (Geneva) mu Busuwisi, yavuze ko Perezida w’Uburusiya ari "uwo duhanganye wa nyawe".

Mu yandi makuru, abategetsi ba NATO banemeranyijwe ku kuriha amafaranga kugira ngo ikibuga cy’indege cya Kabul muri Afghanistan gikomeze gukora, mu gihe ingabo z’Amerika n’izindi z’ibihugu bifatanya nayo zirimo kuva muri icyo gihugu.

Turukiya, umunyamuryango wa OTAN, yemeye kurinda icyo kibuga cy’indege no gutuma gikomeza gukora izo ngabo nizimara kuhava.

Kuki OTAN irimo kwibanda ku Bushinwa?

Nkuko bikubiye mu itangazo risoza iyi nama ya OTAN, intego Ubushinwa bwatangaje ko bufite "n’imyitwarire irimo igitsure biteje ingorane ahantu hose ku bijyanye na gahunda y’isi igendera ku mategeko ndetse no mu nzego zijyanye n’umutekano w’umuryango [wa OTAN]".

Iryo tangazo rigira riti: "Dukomeje guterwa impungenge no kuba akenshi Ubushinwa budakorera mu mucyo no kuba bukoresha amakuru ayobya".

Bwana Stoltenberg, umukuru wa OTAN, yabwiye abanyamakuru ati:

"Ntabwo turimo kwinjira mu ntambara y’ubutita nshya kandi Ubushinwa ntabwo ari uwo duhanganye, ntabwo ari umwanzi wacu".

Ariko yongeyeho ati: "Ducyeneye gukemurira hamwe, nk’umuryango, ingorane ukuzamuka k’Ubushinwa guteje ku mutekao wacu".

Ubushinwa ni kimwe mu bihugu bikomeye ku isi mu rwego rwa gisirikare no mu bukungu.

Ishyaka rya gikomunisti riri ku butegetsi rigenzura politiki y’igihugu, ubuzima bwa buri munsi ndetse na byinshi mu bigize umuryango mugari (sosiyete) w’Ubushinwa.

Ubushinwa kuri ubu ni bwo bwa mbere bufite abasirikare benshi ku isi, abarenga miliyoni ebyiri bari mu kazi kugeza ubu.

OTAN yakomeje guterwa impungenge no kwiyongera k’ubushobozi bwa gisirikare bw’Ubushinwa, ibona nk’inkeke ku mutekano no ku ndangagaciro za demokarasi z’ibihugu binyamuryango byayo.

Mu myaka ya vuba aha ishize, OTAN yatangiye no guterwa impungenge n’ibikorwa by’Ubushinwa muri Afurika, aho bwashinze ibigo bya gisirikare.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa