
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yongeye kwikoma u Rwanda arushinja kugira uruhare mu bitero by’iterabwoba avuga ko bigabwa ku gihugu cye.
Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aherutse kugirana na Televiziyo ya TV5 Monde.
Ni nyuma y’igihe kijya kugera ku mwaka umubano w’u Rwanda n’u Burundi warongeye kuzamba, ibyanatumye muri Mutarama uyu mwaka iki gihugu cyo mu majyepfo gifunga imipaka.
U Burundi bwafunze imipaka yo ku butaka ibuhuza n’u Rwanda mu gihe muri 2020 bwari bwarayifunguye; Ndayishimiye akavuga ko icyo cyemezo yari yaragifashe mu kugaragaza ko afite ubushake bwo kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi wari umaze igihe utifashe neza.
Yagize ati: "Mu 2020 nashakaga kwerekana ubushake mfite, mfungura imipaka tujya no mu biganiro. Twarahuye turaganira kandi twabyumvikanagaho neza. Hari amatsinda ya tekinike yahuye inshuro zirenga eshanu kandi bakabyumvikanaho ariko iyo bigeze ku kubishyira mu bikorwa niho bigorana."
Perezida Evariste Ndayishimiye yakomeje avuga ko hari abantu bava mu Rwanda bagiye bagerageza guhungabanya umutekano w’igihugu cye, ashimangira ko u Rwanda ari rwo ruba rwabanje kubaha imyitozo yo gukora iterabwoba.
Yagize ati: "Ubwo bangaga kuduhereza abagerageje guhirika ubutegetsi [bwa Nkurunziza muri 2015], bagize uruhare mu iterabwoba mu Burundi. Bagiye batera baturutse mu Rwanda, bica abantu n’ibindi byaha by’iterabwoba. Baturukaga mu Rwanda, babiteguriraga mu Rwanda, ni u Rwanda rubatoza".
Perezida Ndayishimiye avuga ko yafashe icyemezo cyo kongera gufunga imipaka, mu rwego rwo "gutanga umutekano ku baturage" b’u Burundi.
Yunzemo ko u Burundi butazigera na rimwe bufungura iyo mipaka kugeza igihe u Rwanda ruzabuhera abo rusaba.
Ati: "Imipaka izafungwa kugeza ubwo u Rwanda ruzagaragaza ubushake ku masezerano twemeranyijeho. Umunsi bazaduhereza abo bagerageje guhirika ubutegetsi, tuzafungura imipaka tugiye kubakira ikomeze gufungura.”
Ndayishimiye yongeye gushyira ibirego by’iterabwoba ku Rwanda, nyuma y’uko mu ijambo ry’Ubunani yagejeje ku baturage be na bwo yumvikana arushinja ibi birego.
Byari nyuma y’igitero inyeshyamba zo mu mutwe wa RED-Tabara zigambye kugaba ku butaka bw’u Burundi mu Ukuboza 2023.
Guverinoma y’u Rwanda icyo gihe yamaganiye kure ibirego bya Leta y’u Burundi, ivuga ko nta mutwe n’umwe urwanya ubutegetsi bw’iki gihugu u Rwanda rukorana na wo.
Ndayishimiye kandi yavuze ibi mu gihe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ubutwererane bw’akarere aheruka gutangaza ko u Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko rwiteguye koherereza u Burundi abagerageje gukura Pierre Nkurunziza ku butegetsi mu 2015, mu gihe haboneka uruhande rubishingira.
Gen (Rtd) James Kabarebe yavuze ko u Rwanda rugifite aba Barundi, kandi ko rwasobanuriye u Burundi imbogamizi iri mu kubohereza nta mwishingizi.
Yagize ati: "Turabafite, twabashyikiriza u Burundi, burabizi. Twanabiganiriyeho n’uburyo twababushyikiriza. Ntabwo wakohereza abantu, utijejwe ko ikizababaho cyose utazakibazwa. Aho ni ho turi.”
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko aba Barundi bari mu nshingano z’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR) kuko ari impunzi, ikagaragaza ko ibaye iboherereje u Burundi hakagira ikibi kibabaho ari yo yababazwa.
Kabarebe yagaragaje ko u Rwanda rukeneye uruhande rwa gatatu rwemera kubishingira, bakoherezwa mu izina ryarwo, ku buryo baramutse bagiriye ikibazo i Bujumbura, u Rwanda rutababazwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *