
Minisitiri w’Intebe wa Isilayeli, Benjamin Netanyahu, yagize uburwayi bwa prostate bituma abagwa ku cyumweru mu bitaro bya Hadassah Medical Center i Yerusalemu.
Nk’uko abaganga babitangaje igikorwa cyo kubagwa cyagenze neza kandi nta kanseri yabonetse.
Netanyahu w’imyaka 75 azamara iminsi mike mu bitaro akurikiranwa kandi yari mu cyumba cyihariye cyitaturitwsa n’ibisasu.
Netanyahu yari afite uburwayi bwo mu nzira z’inkari busanzwe buvurwa n’imiti gusa ariko abaganga basanze ari ngombwa kubaga prostate kugira ngo birinde ibibazo bishobora kwongera kubaho.
Dr. Ofer Gofrit uyobora ishami ry’indwara z’impyiko muri ibyo bitaro, yavuze ko nta mpungenge z’uburwayi bwa kanseri zihari kandi ko Netanyahu azasubira mu mirimo ye mu minsi micye.
Minisitiri w’Ubutabera, Yariv Levin ni we wasigariyeho Netanyahu nka Minisitiri w’Intebe w’agateganyo mu gihe akiri mu bitaro.
Iki kibazo cy’ubuzima kije mu bihe bikomeye aho Netanyahu ari guhangana n’intambara yo muri Gaza, ibiganiro byo guhagarika imirwano, ndetse n’urubanza aregwamo ruswa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *