Ni iki Joseph Kabila acecekanye muri iyi minsi RDC iri mu biganiro na AFC/M23?
Yanditswe: Wednesday 23, Jul 2025
Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019 amaze amezi abiri mu mujyi wa Goma uherereye mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Mbere y’uko ajya muri uyu mujyi, yabanje kugeza ku Banye-Congo ijambo rikubiyemo ibisubizo 12 byafasha RDC gukemura ibibazo biyibangamiye, haba mu rwego rw’imiyoborere, imibereho ndetse n’umutekano.
Muri ibi bisubizo harimo gusenya imitwe yitwaje intwaro yose y’Abanye-Congo n’iy’abanyamahanga, guhagarika ubufatanye n’abacancuro, ibiganiro n’abenegihugu bigamije ubwiyunge no kuganira n’ibihugu by’abaturanyi hagamijwe kugera ku mahoro ndetse n’iterambere birambye.
Kuva yagera i Goma mu mpera za Gicurasi 2025, yaganiriye n’abo mu byiciro bitandukanye barimo abanyamadini, abahagarariye amahuriro y’urubyiruko n’abagore, abanyapolitiki ndetse n’abahagarariye AFC/M23, muri uyu mujyi ndetse n’i Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ibiganiro bya Kabila n’abantu batandukanye byarangiye muri Kamena 2025 ndetse yamaze gutegura inyandiko ikubiyemo imyanzuro ibishingiyeho, gusa nk’uko byatangajwe na radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, igihe izashyirirwa ahabona ntikiremezwa.
Abantu bo hafi ya Kabila, banajyanye na we mu burasirazuba bwa RDC, bavugaga ko ibiganiro nibirangira, bazaganira n’abanyamakuru, ariko cyarasubitswe, igihe kizabera na cyo ntikiramenyekana.
Ubutegetsi bwa RDC bwatangiye gukeka ko Kabila yaba abufiteho umugambi mubi, ndetse ko binashobotse yabukuraho, akongera akaba Perezida w’iki gihugu, ariko abakorana na we bya hafi basobanura ko icyo atari cyo ashaka.
Nk’uko aba bantu bavuga, Kabila ashaka ko ibyifuzo bye bihabwa agaciro, cyane cyane ku bijyanye n’imiyoborere ya RDC izira igitugu ndetse n’uko umutekano wagaruka mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Kabila ashaka kwitabira gahunda yitwa “Igihango cy’abaturage kiganisha RDC ku mahoro” yateguwe na Kiliziya Gatolika ndetse n’itorero Angilikani, agatanga umusanzu we kugira ngo ibibazo byose byugarije iki gihugu bikemuke.
Ibyo kuba Kabila yarambuwe ubudahangarwa yari afite nka Senateri, kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera, ntibiteze gutuma ava muri politiki ya RDC cyangwa gutanga umusanzu we, nk’uko byashimangiwe n’abakorana na we bya hafi.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *