skol

Niger: Abahiritse ubutegetsi bafunze ikirere biteguye ECOWAS yemeje kubarwanya

Yanditswe: Monday 07, Aug 2023

featured-image

Kuri uyu wa Mbere, Niger itegereje igisubizo cy’umuryango w’ubukungu w’akarere ka Afurika y’iburengerazuba (ECOWAS)nyuma y’uko abayoboye coup d’Etat i Niamey birengagije igihe ntarengwa bahawe cyo gusubiza ubutegetsi perezida bahiritse.

Ni icyemezo uyu muryango waburiye ko gishobora kuganisha ku ikoreshwa ry’ingufu za gisirikare.

Umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’Afurika y’iburengerazuba (ECOWAS) wavuze ko uza gusohora itangazo ku ntambwe ziza gukurikiraho mu rwego rwo gusubiza uko kwanga kubahiriza nyirantarengwa kw’abahiritse ubutegetsi yarangiye kuri iki Cyumweru, itariki ya 6 Kanama nyuma yo guhirika ubutegetsi kuwa 26 Nyakanga 2023.

Uyu muryango nk’uko tubikesha Reuters, wafashe icyemezo gikomeye ku ihirikwa ry’ubutegetsi rya karindwi mu karere mu myaka itatu. Urebye ubutunzi bwa uranium na peteroli n’uruhare rukomeye mu ntambara yo kurwanya abarwanyi ba kisilamu, Niger nayo ifite akamaro kuri Amerika, u Burayi, u Bushinwa n’u Burusiya.

Ku Cyumweru, igihe ntarengwa cyarangiye, abahiritse ubutegetsi bafunga ikirere cya Niger kugeza igihe hazatangwa amabwiriza mashya, bavuga ko byatewe n’uko gukomeza gukangishwa igikorwa cya gisirikare.

Gukomeza guhangana na ECOWAS rero bishobora kurushaho guhungabanya kamwe mu turere dukennye cyane ku Isi, kari mu bibazo by’inzara no guhangana n’intagondwa zahitanye ibihumbi n’ibihumbi by’abantu zigahatira amamiliyoni guhunga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa