skol
fortebet

Niger: Abanyarwanda 8 birukanywe bafite kugeza uyu munsi

Yanditswe: Thursday 03, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abanyarwanda umunani bahoze bafungiwe Arusha baregwa uruhare muri jenoside bavuga ko batazi uko bucya bimeze kuko igihe bahawe na Niger ngo babe bahavuye kirangira kuri uyu kane.
Itegeko ryo kuva ku butaka bwa Niger ryari ryahagaritswe iminsi 30, iyo nayo ikaba igomba kurangira tariki 3 z’ukwa kabiri 2022.
Aba Banyarwanda umunani barimo bane bagizwe abere n’abandi bane barangije igifungo mu manza zaciwe n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha muri Tanzania, ICTR.
Abo (...)

Abo bantu bari bamaze imyaka icumi bacumbikiwe na ONU muri Tanzania kuko babuze ibihugu byabakira.

Mu kwezi kwa cumi na rimwe mu mwaka ushize, ni bwo urwego rwasigaranye imanza zitarangijwe na ICTR rwumvikanaga n’igihugu cya Niger cyemera kwakira abo Banyarwanda.

Bagezeyo mu kwezi gukurikira kwa 12, ariko bahamaze icyumweru kimwe, kuri tariki ya 27 Niger yahise isohora itegeko ribabwira kuva ku butaka bwayo.

Leta ya Niger yavuze ko byavuye ku "mpamvu za dipolomasi" kubera impungenge zerekanywe na leta y’u Rwanda ku kuba kw’abo bantu ku butaka bwa Niger.

Tariki ya 31 z’ukwa 12, umucamanza w’urwego rwasigaranye imanza za ICTR yategetse leta ya Niger kwemerera abo Banyarwanda kuguma ku butaka bwayo mu gihe ikibazo cyabo kiri gukemurwa.

Tariki ya 3 z’ukwa mbere 2022, intumwa yihariye y’umwanditsi w’urukiko yabwiye abunganizi b’abo Banyarwanda umunani ko leta ya Niger yemeye kubongera igihe cy’iminsi 30.

Aho yavuganaga na BBC, umwe muri bo, Innocent Sagahutu, wari wungirije umukuru w’umutwe w’ingabo zikora ubutasi (bataillon de reconnaissance) mu gisirikare cyo ku butegetsi bw’uwari Perezida Juvénal Habyarimana, yavuze ati: "Iyo minsi yarangiye, twebwe turi aho ngaho, turategereje icyo batubwira kuko twebwe nta bintu byinshi dufite byo gukora.

"Turi ahantu dufunze nta kindi dushobora gukora, dutegereje ibyo bari bwemeze noneho bakabitumenyesha."

BBC yagerageje kumenya icyo urwego rwasigaranye imanza za ICTR rubivugaho, bayibwira ko nta cyo bafite babivugaho.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa