skol

Niger: Barenze umwuka w’intambara uvugwa bashyiraho Minisitiri w’Intebe mushya

Yanditswe: Tuesday 08, Aug 2023

featured-image

Kuri uyu wa Mbere, itariki 7 Kanama, abahiritse ubutegetsi muri Niger bashyizeho minisitiri w’intebe w’inzibacyuho nk’uko iteka ryasomwe kuri televiziyo y’igihugu, nyuma y’icyumweru kirenga Perezida Mohamed Bazoum ahiritswe, rivuga.

Guverinoma y’agateganyo yiswe Inama y’Igihugu ishinzwe Kurengera Igihugu, yashyize ku buyobozi bwayo umuhanga mu bukungu, Ali Mahamane Lamine Zeine, nk’uko iteka rya Gen. Abdourahmane Tchiani wahoze ari umuyobozi w’abasirikare barinda perezida, ubu akaba ari umuyobozi w’inzibacyuho, rivuga.

Zeine w’imyaka 58 yabaye minisitiri w’imari kubwa Mamadou Tandja, wayoboye iki gihugu kuva mu 1999 kugeza mu 2010 nyuma yo gusubira mu butegetsi bwa gisivili.

Muri iki gihe Zeine yakoraga nk’umuyobozi w’ishami rya Banki Nyafurika itsura Amajyambere muri Tchad nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga.

Zeine wahoze akora muri iyi banki no mu mwanya nk’uyu muri Cote d’Ivoire na Gabon, yitezweho kuyobora inama ngishanama zigamije gushyiraho guverinoma nshya.

Hagati aho, Umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS) ugomba gukora indi nama yihutirwa kuwa Kane muri Nigeria igamije gukemura ibibazo bya politiki biri muri Niger nyuma y’uko abayobozi b’ingabo birengagije igihe ntarengwa bahawe cyo gusubiza ubutegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa