skol

Niger: Nyuma yo kwirukana Ambasaderi w’u Bufaransa banakupye amazi n’umuriro by’ambasade

Yanditswe: Monday 28, Aug 2023

featured-image

Kuri iki Cyumweru, amakuru menshi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko ubuyobozi bwa gisirikare bwa Niger bwakupiye amazi n’amashanyarazi Ambasade y’u Bufaransa mu murwa mukuru Niamey, ndetse buhagarika uburenganzira bwo kuyigemurira ibyo kurya.

Amakuru avuga ko ubuyobozi bw’iki gihugu bwanafashe ingamba nk’izo ku biro bihagarariye inyungu z’u Bufaransa mu karere ka Zinder, mu mujyi wa gatatu munini wa Niger nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru bya Turkiya.

Bivugwa ko Perezida wa komite y’igihugu ishinzwe gutera inkunga Inama y’igihugu ishinzwe kurengera igihugu (CNSP), Elh Issa Hassoumi Boureima, yasabye abafatanyabikorwa bose b’ibigo by’Abafaransa muri Niger guhagarika kubiha amazi, amashanyarazi n’ibicuruzwa by’ibiribwa.

Yongeyeho ko abafatanyabikorwa bose bakomeza gufasha Abafaransa binyuze mu kubaha ibicuruzwa na serivisi byavuzwe haruguru bazafatwa nk ’“abanzi b’abaturage bigenga”.

Aya makuru aje nyuma y’igihe ntarengwa cy’iminsi ibiri ubuyobozi bwa gisirikare bwari bwahaye Ambasaderi w’u Bufaransa cyo kuba yavuye mu gihugu cyarangiye ku Cyumweru, itariki 27 Kanama 2023.

Mu gihe amakimbirane yiyongereye mu byumweru byakurikiye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum watowe mu buryo bwa demokarasi muri iki gihugu cya Afurika y’iburengerazuba, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yacyo yahaye Ambasaderi Sylvain Itte amasaha 48 yo “kuva ku butaka bwa Niger.”

Ku itariki ya 26 Nyakanga, nibwo Gen. Abdourahamane Tchiani wahoze ari umuyobozi w’ingabo zirinda perezida, yayoboye ihirika ry’ubutegetsi rya gisirikare ryakuyeho Perezida Bazoum.
UBufaransa mu ntangiriro z’uku kwezi bukaba bwari bwatangije igikorwa cyo kwimura abaturage babwo kimwe n’abandi banyaburayi muri Niamey.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa