skol

Nigeria igiye guhagarika dipolome ziturutse mu bihugu birimo Kenya na Uganda

Yanditswe: Thursday 04, Jan 2024

featured-image

Ministeri y’uburezi ya Nigeria yavuze ko igiye guhagarika impamyabumenyi zitangwa mu bihugu byo muri EAC cyane Uganda na Kenya kuko abahiga byagaragaye ko zitujuje ubuziranenge.

Nyuma yo guhagarika impamyabumenyi zavuye muri Repubulika ya Bénin na Togo, guverinoma ya Nigeria, kuri uyu wa gatatu yavuze ko iki cyemezo kizakomereza ku bihugu byinshi birimo Uganda, Kenya na Repubulika ya Niger.

Kuri uyu wa gatatu, Minisitiri w’uburezi Tahir Mamman yabwiye ibinyamakuru ati: "Ntabwo tugiye guhagararira kuri Benin na Togo gusa.

Tugiye gukomeza guhagarika impamyabumenyi zo mu bihugu nka Uganda, Kenya, ndetse na Niger.”

Umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye yasobanuye uburyo yabonye impamyabumenyi muri kaminuza yo muri Repubulika ya Bénin mu gihe cy’amezi abiri gusa,kandi ivuye mu kigo cy’igihugu gishinzwe urubyiruko (NYSC).

Guverinoma yahise ihagarika impamyabumenyi zivuye muri ibyo bihugu byombi byo muri Afurika y’iburengerazub kandi itangiza iperereza minisitiri yavuze ko rigomba gutanga raporo mu mezi atatu.

Ati: “Nta mpuhwe mfitiye abantu nk’abo. Ahubwo, bari mu gatsiko k’abagizi ba nabi kagomba gufatwa kagafungwa ”.

Yongeyeho ko abashinzwe umutekano bagiye guhiga abafite impamyabumenyi z’impimbano bakuye mu mahanga bakazikoresha kugira ngo babone amahirwe muri Nigeria.

Icyakora,uyu Minisitiri ntiyigeze avuga niba iki cyemezo kizagonga Kaminuza zose zo muri Kenya n’ahandi bahagaritse.Kenya ntacyo iravuga kuri iki cyemezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa