Nigeria:Umunsi wanyuma wo kwiyamamariza kuba perezida,uri gutwara amagara yabamwe
Yanditswe: Thursday 23, Feb 2023
Mu gihugu cya Nigeriya, abakandida biyamamariza umwanya wa Perezida bari ku munsi wanyuma w’icyo gikorwa.bamwe mu bayoboke b’amashyaka bari kuhasiga ubuzima
Mu gihugu cya Nigeriya, abakandida biyamamariza umwanya wa Perezida bari ku munsi wanyuma w’icyo gikorwa.bamwe mu bayoboke b’amashyaka bari kuhasiga ubuzima
Kugeza ubu abakandida batatu nibo bari guhatanira kuzana impinduka muri iki gihugu gituwe cyane kurusha ibindi kuri uyu mugabane w’Afurika.
Ni ubwambere hagiye kubaho amatora mu bwisanzure bwuje guhangana mu gihugu cya Nigeriya kuva mu mwaka w’1999 ubwo ubutegetsi bwa gisirikare bwashyirwagaho akadomo.
Impande zihanganye zirizeza rubanda kujya zirukemurira ibibazo binyuze mu nkiko zemewe na leta
Kurundi ruhande ariko hari nabatangiye kwicwa muri iki gihugu. Urugero ni nk’umukandida senateri waraye yishwe arashwe, umurambo we barawutwika nyuma yo kugabwaho igitero avuye mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu majyepfo y’umugi wa Enugu.
Urupfu rwa Oyibo Chukwu mu ishyaka rya Labour Party rubaye habura gusa iminsi 3 ngo habe amatora nyirizina, byatumye abayoboke b’ishyaka bashenguka umutima.
Urugamba rwo kurwanira umwanya w’umukuru w’iki gihugu ruragoye cyane ku buryo bigoye kumenya uzatsinda muri ki gihe.
Abakandida batatu bakuru muri ano matora yo ku wa 25 Gashyantare ni: Bola Tinubu wo mu ishyaka riri ku butegetsi All Progressives Congress (APC), Atiku Abubakar wo mu ishyaka Peoples Democratic Party (PDP) na Peter Obi wo mu ishyaka Labour Party (LP).
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *