Nigeriya: Urukiko rwatesheje gaciro ibirego ku matora ya Perezida aheruka
Yanditswe: Thursday 07, Sep 2023
Urukiko rw’Ubujurire muri Nigeriya rwatesheje agaciro ibirego byashinjaga Perezida Bola Tinubu kwiba amajwi mu matora yabaye mu kwa kabiri , byamugejeje ku nstinzi y’Umukuru w’Igihugu.
Nyuma y’amasaha 10 yose Urukiko reteranye rureba niba instinzi ya Tinubu yemewe, Abacamanza bemeje ko ibirego bibiri byatanzwe n’Abagabo bari bahanganye na Tinubu nta shingiro bifite.
Yaba Atiku Abubakar wari uhagarariye ishyaka (the Peoples Democratic Party) na Peter Obi ukuriye ishyaka (the Labour Party) bose bari bareze uburiganya mu matora y’Umukuru w’Igihugu nabo bari bitabiriye.
Nubwo ariko aba bagabo bari batanze ibirengo bitambamira instinzi ya Perezida Tinubu, nti byamubujije kurahirira kuyobora Nigeriya ku ya 20 Gicurasi 2023, umuhango wabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu.
Amatora aheruka muri Nigeriya niyo yambere yabayemo guhangana gukomeye nyuma yo gusoza ubutegetsi bwa Gisirikare bwari buyoboye kuva 1999.
Muri ayo matora, hahanganye Abagabo 3 kandi bakomeye, aho Perezida Tinubu yatsinze n’amajwi 37% akurikirwa na Mr Abubakar wagize 29% naho Mr Obi araheruka n’Amajwi 25%.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi barwanyije ibyavuye mu matora, bavuga ko Tinubu atari yujuje ibisabwa kugira ngo yiyamarimaze kuba perezida cyane ko ngo afite ubwenegihugu bwa Guineya .
Aba bavugaga ko kandi Tinubu atari afite ibyangombwa bisabwa by’amashuri yize, nyuma bashimangira ko hashobora kuba imyigaragambyo mu gihe Urukiko urukiko rwafata icyemezo kimushyigikira.
Ibi nibyo Abagabo babiri batsinzwe na Tinubu ribo Atiku Abubakar wari uhagarariye ishyaka (the Peoples Democratic Party) na Peter Obi ukuriye ishyaka (the Labour Party) bashingiyeho batanga ikirego mu nkiko. Gusa Tinubu yahakanye ibyo aregwa byose nk’uko bbc yabyanditse.
Umutekano wari wakajijwe mu murwa mukuru wa Nigeria iy’ Abuja, aho byari biteganijwe ko abacamanza batanu bo mu rukiko rw’ubujurire batanga umwanzuro wabo.
Urukiko rufite ububasha bwo gushyigikira intsinzi ya Tinubu, gutangaza undi muntu watsinze, guhagarika ibyavuye mu matora cyangwa gutegeka ko haba amatora mashya. Icyemezo cyose bafata ariko gishobora kujuririrwa mu rukiko rw’ikirenga rwa Nigeria.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *