skol
fortebet

Nigeriya yahagaritse urujya n’uruza n’ibihugu bituranyi yitegura amatora ya Perezida

Yanditswe: Friday 24, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nigeriya yafashe umwanzuro wo kuba ifunze imipaka yo kubutaka ndetse inashyiraho amabwiriza mashya mu ngendo zikorerwa imbere mu gihugu mu gihe hagiye gukorwa amatora rusanga muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Nigeriya yafashe umwanzuro wo kuba ifunze imipaka yo kubutaka ndetse inashyiraho amabwiriza mashya mu ngendo zikorerwa imbere mu gihugu mu gihe hagiye gukorwa amatora rusanga muri iki gihugu.

Ni amatora y’umwanya w’umukuru w’igihugu, abashingamategeko ndetse n’ay’abaguverineri.

Umwanya wa perezida wa repubulika urahatanirwa n’abakandida 18 bifuza gusimbura Muhammadu Buhari, wari usanzwe ari Perezida.

Aya matora aratangira kuri uyu wa gatandatu.

Leta ya Nigeria yafashe umwanzuro wo gufunga imipaka yose yo kubutaka ihuza Nigeria n’ibindi bihugu bituranye nayo aribyo Chad, Niger, Cameroon na Benin.

Isah Jere, ukuriye urwego rw’abinjira n’abasohoka muri Nigeria asobanura ko iyi mipaka yo kubutaka igomba gufungwa guhera saa sita z’ijoro kuwa gatandatu, ikazafungurwa saa sita z’ijoro ku cyumweru.

Mu gihe habura amasaha make ngo amatora atangire, abakandida batavugarumwe na leta ya Nigeria bakomeje kugirirwa nabi.

Umwe mu bakandida ku mwanya wa senateri wo mu ishyaka ry’umurimo, aherutse kwicwa arashwe ndetse n’imodoka ye iratwikwa n’abakozi bari kumwe nawe bagirirwa nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa