skol
fortebet

Ninde utsinda amatora muri Kenya???Odinga yigaranzuye Ruto bahanganye

Yanditswe: Thursday 11, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ibyavuye mu matora yabaye kuwa Kabiri muri Kenya bikomeje gutera amatsiko benshi bibaza uzarangiza ayatsinze dore ko umunsi wa kabiri watanze imibare itandukanye n’uwa mbere.
Kuri uyu wa Kane,William Ruto yari ameze nabi kuko bwije ayoboye ndetse ari kurusha Raila Odinga cyane ariko Komisiyo y’amatora muri Kenya yabaze amajwi mu zindi ntara birangira muri iki gitondo,Raila Odinga agarutse imbere.
Amajwi amaze kubarurwa angana na 10.085.094. Muri ayo yose, icya kabiri cyayo ni abantu batoye (...)

Sponsored Ad

Ibyavuye mu matora yabaye kuwa Kabiri muri Kenya bikomeje gutera amatsiko benshi bibaza uzarangiza ayatsinze dore ko umunsi wa kabiri watanze imibare itandukanye n’uwa mbere.

Kuri uyu wa Kane,William Ruto yari ameze nabi kuko bwije ayoboye ndetse ari kurusha Raila Odinga cyane ariko Komisiyo y’amatora muri Kenya yabaze amajwi mu zindi ntara birangira muri iki gitondo,Raila Odinga agarutse imbere.

Amajwi amaze kubarurwa angana na 10.085.094. Muri ayo yose, icya kabiri cyayo ni abantu batoye Raila Odinga kuko afite amajwi 51,78% bingana n’abantu 5.222.154 bamushyigikiye.

Ku rundi ruhande, William Ruto bahanganye wari n’imbere ku munsi wa mbere, ubu ari ku mwanya wa kabiri mu majwi kuko afite angana na 47,55% bingana n’abantu 4.795.542.

George Wajackoyah wiyemeje kubyaza umusaruro urumogi, afite amajwi angana na 0,44% bingana na 44.479. David Waihiga we afite amajwi angana na 0,23% mu bingana na 23.125.

Kugira ngo umuntu atorerwe umwanya w’Umukuru w’Igihugu ni uko aba afite nibura amajwi 50% wongeyeho ijwi rimwe. Iyo ntawe uyagejeje, haba icyiciro cya kabiri cy’amatora.

Ibyo bivuze ko agomba kugira nibura 25 % mu ntara 24 muri 27 za Kenya ndetse akanagira ubwiganze hamwe na hamwe.

Amatora ya Perezida bivugwa ko yabaye mu mucyo ndetse amajwi ari kubarurwa mu mucyo nubwo hari ubwoba ko hashobora kuba imvururu nyuma yo gutangaza ibyayavuyemo.

Abari guhatana cyane barimo William Ruto na Raila Odinga bose barazwi muri politiki ya Kenya ndetse bakoze mu myanya ikomeye muri iki gihugu gusa Odinga we ni inshuro ya 5 yiyamamaje kuri imwe ya Ruto.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa