skol

"Nta muntu n’umwe uzi M23 abo aribo"-Perezida Ndayishimiye

Yanditswe: Thursday 22, Dec 2022

featured-image

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko nta muntu uramenya neza abarwanyi ba M23 abo aribo muri RDC bityo hagenzurwa ubwenegihugu bwabo bamaze gushyira hasi intwaro.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Ikinyamakuru Jeune Afrique,Perezida Ndayishimiye unayoboye EAC muri iki gihe yavuze ku ngingo nyinshi zirimo Umutekano muri RDC,Manda y’ingabo z’akarere,Ububanyi n’amahanga,Inama ya Afurika na USA,nibindi.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko kugera ku mahoro arambye muri RDC (…)

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko nta muntu uramenya neza abarwanyi ba M23 abo aribo muri RDC bityo hagenzurwa ubwenegihugu bwabo bamaze gushyira hasi intwaro.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Ikinyamakuru Jeune Afrique,Perezida Ndayishimiye unayoboye EAC muri iki gihe yavuze ku ngingo nyinshi zirimo Umutekano muri RDC,Manda y’ingabo z’akarere,Ububanyi n’amahanga,Inama ya Afurika na USA,nibindi.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko kugera ku mahoro arambye muri RDC ari ikintu kitoroshye kandi ko kuba M23 yashyira intwaro hasi nk’uko yabisabwe, bisaba ukwihangana n’icyizere kandi ko ibyo byombi bitaraboneka.

Ati “Ubwo twasabaga ko M23 isubira inyuma, twanasabye ingabo z’akarere ko zabasha guharanira ko zigiye muri ibyo bice, zigacunga umutekano w’abaturage. Mu nama yabereye i Washington, twongeye kuganira tureba impamvu z’uko kutubahiriza ibyemejwe, hanyuma twongera kwemeranya ko M23 igomba gusubira inyuma.”

Ndayishimiye yavuze ko afite icyizere ko M23 izubahiriza imyanzuro ya Luanda uko iri kandi ko nyuma yaho Ingabo za Kenya zizajya mu birindiro uyu mutwe uzaba uvuyemo.

Ati “M23 nibeshya, bizagenzurwa, kuko nidasubira inyuma, ingabo z’akarere ntabwo zizabasha kujya mu bice zigomba kujyamo kuko haba hari ibyago byo kuba imirwano.”

Yakomeje avuga ko akarere kadakeneye amakimbirane, ndetse kandi ko hari amakuru y’uko abarwanyi ba M23 nabo badashaka gukomeza kurwana, ahubwo bashaka kujya mu nzira y’amahoro.

EAC n’ubu ntirashinja u Rwanda ko arirwo ruri inyuma y’uyu mutwe, ahubwo Ndayishimiye yasobanuye ko na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itazi abagize M23 abo aribo.

Ati “Guverinoma ya Congo ntabwo izi mu by’ukuri abagize M23 abo aribo. Mu gihe abarwanyi bahurira hamwe, bakamburwa intwaro kandi bagasubira mu buzima busanzwe, batangira kugenzura ubwenegihugu bwabo.”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi nta muntu uzi abagize M23 abo aribo, haracyari urwo rujijo. Mu gihe cyose tutaratangirira iyo gahunda, bizagorana kumenya abo aribo, no kumenya ingufu za buri umwe.”

Ibitekerezo

  • Ngo nta muntu numwe uzi m23???

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa