skol

Nyuma ya Denis ,Moise Katumbi nawe yatanze kandidatire ye muri komisiyo y’amatora

Yanditswe: Wednesday 04, Oct 2023

featured-image

Kandidatire y’utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Moïse Katumbi, kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 4 Ukwakira 2023, yashyikirije kandidatire ye komisiyo yigenga y’amatora (CENI) nk’uko 7sur7.cd. yabyanditse

Uyu wahoze ari Guverineri wa Katanga, yatumye intumwa z’ishyaka rye rya politiki, Ensemble pour la République i Kinshasa ku mujyanira inyandiko z’umwimerere muri dosiye nk’uko byari byasabwe na CENI.

Byatangajwe na Me Hervé Diakiese, umuvugizi w’uyu mutwe wa politiki, wavuze ko Moïse Katumbi ashaka guhagarika intambara mu burasirazuba bw’igihugu, kurwanya ruswa no guteza imbere uruhare mu micungire y’ibibazo bya leta I gihe yaba yatoye.

Moïse Katumbi niwe umukandida wa 8 ku mwanya wa Perezida watanze kandidatire ye muri Komisiyo yigenga y’amatora. Asannze yo Matata Ponyo, Adolphe Muzito, Rex Kazadi, Constant Mutamba na Denis Mukwege.

Itariki ntarengwa yo kugeza ibyangombwa byuzuye muri CENI kubazahatana ku mwanya wo gutegeka RD Congo ni iya 8 Ukwakira 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa