skol

OTAN yakomeje guhisha Ukraine igihe izayifungurira imiryango

Yanditswe: Wednesday 12, Jul 2023

featured-image

Ibihugu bigize umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare w’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) byavuze ko Ukraine ishobora kuwinjiramo "igihe abanyamuryango babyemeye kandi n’ibisabwa byujujwe", nyuma yuko Perezida Volodymyr Zelensky anenze gutinza "kutumvikana" kwo kuwinjiramo.

Mu itangazo, OTAN yavuze ko yemera ko bicyenewe ko Ukraine yinjira byihuse kurushaho ariko ivuga ko itari bujye mu byo kuvuga igihe bizabera.

Mbere yaho, Zelensky yavuze ko bisa nkaho "nta kwitegura" guhari ko gutumira Ukraine cyangwa kuyigira umunyamuryango.

Ubu ari mu murwa mukuru Vilnius wa Lithuania, aho iyo nama irimo kubera.

Ukraine yemera ko idashobora kwinjira muri OTAN mu gihe iri mu ntambara n’Uburusiya ariko irashaka kwinjira muri OTAN vuba cyane hashoboka igihe imirwano izaba irangiye.

Ariko Zelensky, mu butumwa yatangaje kuri Twitter mbere yuko umukuru wa OTAN Jens Stoltenberg avuga ayo magambo, yavuze ko kuba nta cyemeranyijweho ku gihe Ukraine izinjirira muri OTAN bisobanuye ko kuba iki gihugu cyazageraho kikaba umunyamuryango, OTAN hari ubwo yazabikoresha mu gusaba Ukraine kugira ibyo ibanza kwemera.

OTAN ntiyashoboraga kuba yavuze igihe n’ukuntu Ukraine ishobora kwinjira muri OTAN. Ariko abadiplomate bashimangiye ko bari bagaragaje inzira isobanutse neza y’uburyo bwo kwinjira muri OTAN, kandi ko igikorwa kigoye cyane cyo gusaba kuba umunyamuryango cyagabanyirijwe cyane igihe kimara.

OTAN yari yemeye ko igisirikare cya Ukraine kirimo kurushaho "gushobora guhana [gusangiza] no gukoresha amakuru" kandi ko kirimo kurushaho "gukorana mu rwego rwa politiki" n’ingabo za OTAN.

OTAN yavuze ko izakomeza gufasha amavugurura muri demokarasi ya Ukraine ndetse no mu rwego rw’umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa