Papa Francis ashobora gusubukuriraho urugendo rwe muri DRCongo vuba
Yanditswe: Saturday 17, Sep 2022
Amakuru dukesha ACTUALITE.CD avuga ko Papa Francis yatangaje ko uru ruzinduko ashobora kuzarusubukura muri Werurwe umwaka utaha wa 2023.
Uruzinduko Papa Francis yagombaga kugirira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntangiro za Nyakanga rukaza gusubikwa bitunguranye, rushobora kuzaba mu ntangiro z’umwaka utaha.
Amakuru dukesha ACTUALITE.CD avuga ko Papa Francis yatangaje ko uru ruzinduko ashobora kuzarusubukura muri Werurwe umwaka utaha wa 2023.
Yabivuze muri iki cyumweru ubwo yasubiraga i Vatican avuye mu ruzinduko rw’iminsi itatu yagiriye muri Kazakhstan muri iki cyumweru.
Yanagarutse kandi ku ntambara iri kubera muri Ukraine, avuga ko kuba ingabo z’iki Gihugu zahabwa inkunga y’intwaro, bishobora kumvikana mu rwego rwo kwirwanaho.
Uruzinduko rwa Papa Francis rushobora kuzasubukurwa umwaka utaha, rwagombaga kuba hagati ya tariki 02-07 Nyakanga 2022 ubwo yagombaga no gusura Sudan y’Epfo.
Tariki 10 Kamena 2022, Vatican yatangaje ko Papa Francis yasubitse uru ruzinduko ku bw’impamvu z’ikibazo afite mu ivi.
Gusa nanone icyo gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari urugamba rukomeye hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *