Pasiporo zifite ikimenyetso cya ’X’ nk’igitsina cya nyirayo zataye agaciro muri America
Yanditswe: Tuesday 28, Jan 2025

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahagaritse kwakira ubusabe bw’abashaka pasiporo bakoresha ikimenyetso cya ’X’ nk’igitsinda cyabo.
Iyi gahunda yari yarashyizweho mu 2022, kugira ngo abantu batiyita abagabo cyangwa abagore, abavuka bafite imitere utasobanura nk’iy’igitsina gabo cyangwa gore n’abatagendera ku myumvire isanzwe y’igitsina, babashe guhitamo ikimenyetso cya ’X’ mu mwanya ugaragaza igitsina cy’umuntu kuri pasiporo, aho kwemeza niba ari abagabo cyangwa abagore.
Izi mpinduka zije nyuma y’iteka Perezida Donald Trump yaciye, rikuraho amategeko yari ariho yo gushyigikira uburinganire n’uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina [LGBTQ].
Trump yatangaje ko muri Amerika hazemerwa ibitsina bibiri gusa; umugabo n’umugore, kandi ko igitsina kizemerwa ku byangombwa bya Leta ari igitsina umuntu yavukanye.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Amerika, yavuze ko "Mu murongo w’itegeko rishya rya Perezida Trump, pasiporo za Amerika zizajya zigaragaza igitsina cy’umuntu nk’uko byasobanuwe muri iryo tegeko. Ubusabe bwa pasiporo zifite ikimenyetso cya ’X’ bwahagaritswe burundu, kandi pasiporo zifite ibyo bimenyetso ntizizongera gutangwa.”
Mu minsi iri imbere, hazashyirwa hanze amabwira azagenga ikoreshwa rya pasiporo zifite ikimenyetso cya ’X’ ku bazisanganywe. Hagati aho zizakomeza gukora kugeza igihe zizahagarikwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *