Perezida Biden wageze muri Angola byitezwe ko we na Lourenço ‘bavuga no ku kibazo cya DR Congo’
Yanditswe: Tuesday 03, Dec 2024

Iby’iyi nama izahuriramo ba perezida w’u Rwanda na DR Congo byatangajwe mbere gato y’uko Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika agera muri Angola mu ruzinduko rw’amasaha 72 ahafite.
Muri uru ruzinduko rwa mbere agiriye muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kuva ari perezida - bisa n’aho ari na rwo rwa nyuma mu gihe hasigaye ibyumweru bicye akava ku butegetsi - Biden aragirana ibiganiro na mugenzi we Lourenço kuri uyu wa kabiri, nk’uko ibiro bya perezida wa Angola bibivuga.
Uruzindukon rwa Biden ahanini rugamije gukomeza umubano wa Amerika na Angola ushingiye ku mushinga rutura Amerika yashyizemo imari nini wo kuvugurura inzira ya gariyamoshi izwi nka Lobito Corridor.
Iyi nzira ya 1,300km iva ku nyanja ku cyambu cya Lobito muri Angola ikagera mu ntara za Lualaba na Haut-Katanga ya DR Congo. Biteganyijwe ko nyuma izakomeza kugera no muri Zambia.
Iyo nzira niyuzura izafasha kugeza ku cyambu cya Lobito amabuye y’agaciro yo mu birombe bya cobalt, lithium, n’umulinga(copper) ako gace gakungahayeho – agakomeza akagera ku isoko ry’Iburayi na Amerika. Ni umushinga Amerika ishyizemo imbaraga mu guhangana n’Ubushinwa ku isoko ry’amabuye y’agaciro.
Ibinyamakuru muri Angola bivuga ko Joe Biden ari buganire na mugenzi we Lourenço no ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo. Akarere na ko gakungahaye ku mabuye y’agaciro yifuzwa n’ibihugu rutura nka Amerika n’Ubushinwa.
Leta ya Washington yagiye kenshi ishima umuhate wa Angola nk’umuhuza muri iki kibazo, kandi yagiye isaba Kinshasa kureka gufasha umutwe wa FDLR na Kigali kureka gufasha umutwe wa M23.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *