Perezida Biden yaburiye mugenzi we Putin mu ruzinduko rwe rwa mbere hanze
Yanditswe: Thursday 10, Jun 2021
Perezida w’Amerika Joe Biden yatangiye uruzinduko rwe rwa mbere mu mahanga aburira Uburusiya ko buzahura n’ingaruka zikomeye kandi zifite icyo zivuze" niburamuka bugiye mu "bikorwa biteje ibyago".
Perezida Biden yasobanuye ko ashaka kongerera imbaraga umubano w’Amerika n’ibihugu by’inshuti zayo, nyuma y’umubano urimo ubushyamirane waranze igihe cy’ubutegetsi bwa Trump.
Perezida Biden yageze mu Bwongereza ku wa gatatu.
Azagirana ibiganiro na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson bemeranye ku masezerano mashya ya "Atlantic Charter".
Aya masezerano azaba ari nk’iforoma ijyanye n’ibihe by’ubu y’ayandi yo muri ubwo bwoko yashyizweho umukono mu 1941.
Ayo yari hagati y’uwari Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Winston Churchill n’uwari Perezida w’Amerika Franklin Roosevelt, ay’ubu yibande ku bibazo nko kurwanya imihindagurikire y’ikirere n’umutekano.
Umunyamakuru wa BBC Laura Kuenssberg avuga ko aba bategetsi bombi barimo gushaka kuvugurura umubano w’ingenzi, nyuma y’imyaka itararanzwemo ituze yo ku bwa Trump ndetse n’igututu cyatewe n’icyorezo cya coronavirus.
Mu ruzinduko rw’iminsi umunani i Burayi afitemo byinshi byo gukora, Bwana Biden azanahura n’Umwamikazi Elizabeth II w’Ubwami bw’Ubwongereza mu ngoro ya Windsor, anitabire inama y’abakuru b’ibihugu bihuriye mu itsinda rya G7.
Azitabira kandi inama ye ya mbere nka Perezida y’umuryango w’ubwirinzi bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO).
Ku musozo w’uruzinduko rwe, biteganyijwe ko Bwana Biden azahura na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin i Genève (Geneva) mu Busuwisi, ku itariki ya 16 y’uku kwezi kwa gatandatu.
Ni iki Biden yavuze kuri Putin?
Ku wa gatatu yagejeje ijambo ku basirikare b’Amerika n’imiryango yabo mu kigo cy’ingabo zirwanira mu kirere z’Ubwongereza cya RAF Mildenhall mu gace ka Suffolk, aho indege ye yashyikiye mbere yo kwerekeza i Cornwall.
Bwana Biden yavuze ko azageza ubutumwa busobanutse neza kuri Bwana Putin.
Yagize ati: "Ntabwo dushaka amakimbirane n’Uburusiya. Turashaka umubano w’ituze kandi ugaragaza aho werekeza...
"Ariko nabisobanuye neza: Leta Zunze Ubumwe z’Amerika izasubiza mu buryo bukomeye kandi bufite icyo buvuze niba Uburusiya bugiye mu bikorwa biteje ibyago".
Umubano w’Amerika n’Uburusiya uri hasi ku ngingo zitandukanye. Mu kwezi kwa kane, Perezida Putin yashinje ibihugu bikomeye by’i Burayi n’Amerika kugerageza "kwibasira" Uburusiya, abiburira kwirinda kurenga "umurongo utukura".
Perezida Biden yavuze ko "buri hantu hose" muri uru ruzinduko rwe rwa mbere mu mahanga nka Perezida, ashaka gusobanura neza ko "Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigarutse".
"Kandi ko ibihugu bigendera kuri demokarasi byo ku isi birimo guhagurukira hamwe ngo bihangane n’ingorane zikomeye cyane, ndetse n’ingingo z’ingenzi cyane kuri ejo hazaza hacu".
Abandi bategetsi bo muri G7 (cyangwa ’Group of Seven’, itsinda rya barindwi), ku wa gatanu ni bwo bazagera i Cornwall mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Ubwongereza, nuko inama zibe mu mpera y’iki cyumweru.
G7 igizwe n’ibihugu birindwi bivugwa ko bifite ubukungu bukomeye cyane ku isi, ari byo Canada, Ubufaransa, Ubudage, Ubutaliyani, Ubuyapani, Ubwongereza n’Amerika - kongeraho umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE).
Ingingo y’ingenzi izaganirwaho ni uburyo bwo gusohoka muri ibihe bya Covid-19, harimo no gushyiraho "urwego rw’ubuvuzi rukomeye kurushaho rushobora kuturinda twese ibyorezo byo mu gihe kiri imbere".
Ibitangazamakuru byo muri Amerika byatangaje ko ubutegetsi bwa Biden buteganya gutanga doze miliyoni 500 z’urukingo rwa Pfizer rwa Covid-19 ku bihugu bigera hafi ku 100 byo ku isi mu myaka ibiri iri imbere.
Kuri gahunda y’iyi nama ya G7, hariho no kuganira ku kurwanya imihindagurikire y’ikirere ndetse no ku bucuruzi.
Nyuma y’iyi nama, Bwana Biden na Madamu we Jill Biden bazahura n’Umwamikazi Elizabeth II mu ngoro ya Windsor, mbere yuko berekeza i Buruseli mu Bubiligi mu nama ya OTAN izaba ku wa mbere, ndetse n’inama ya EU ku wa kabiri.
BBC
Ibitekerezo
nishimiye kubandikira nkaba nkomez kubashimira kubwinkuru nziza kandi ziteguranye ubuhanga
gusa nanone ujko nge mbibona hari icyo muatarakora cyane nko ubona inkuru imaze uwaka icyiza kuri first page so ako nako nakantu ko kwitaho murakoze kubwamakuru meza mukomeza kutugezaho