skol
fortebet

Perezida Biden yemeje ko azongera kwiyamamariza kuyobora Amerika

Yanditswe: Tuesday 25, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe #Biden amaze gutangaza ko aziyamamariza kongera kuyobora iki gihugu. Yabitangarije muri video yasohowe kuri uyu wa Kabiri
Perezida wa US ubu,Joe Biden yemeje ku mugaragaro ko azongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe umwaka utaha aho azaba ashaka manda ya kabiri ari nayo ya nyuma ahagarariye ishyaka ry’aba Demokarate.
Perezida Biden byitezwe ko azahangana n’umukandida w’aba Repubulika,Donald Trump, banahanganye ubushize.
Itangazo rya Biden rije (...)

Itangazo rya Biden rije uyu munsi aho ryahuriranye n’isabukuru ye yo kwemererwa kwiyamamariza kuyobora Amerika bwa mbere kuwa 25 Mata 2019.

Ubushakashatsi bwakozwe vuba aha bwagaragaje ko benshi mu baharanira demokarasi bavuze ko bazashyigikira Biden w’imyaka 80, guhangana n’aba Repubulika mu matora y’umwaka utaha.

Ariko perezida w’umudemokarate ahanganye na bimwe mu byemezo bafashwe muri manda ye kugeza ubu, n’imyaka ye [Biden kuri ubu ni we muntu ukuze cyane mu bayoboye Amarika bose]yateje ibibazo ku bijyanye n’uko yakongera gutorwa.

Biden, uzaba afite imyaka 86 mu mpera za manda ye ya kabiri, afite uburambe bw’imyaka irenga 50 i Washington bityo ntabwo impungenge ku myaka ye zifite agaciro cyane.

Kuri we bizoroha kwemererwa kandidatire n’ishyaka rye,kuko ntawe bahanganye mu bademokarate. Ariko aracyiteguye urugamba rukomeye rwo kugumana ubuperezida ahanganye n’abarepubulikani.

Biden yagize ati: "Navuze ko turi mu ntambara y’ubugingo bwa Amerika, kandi n’ubu turacyayirimo.Ikibazo duhura nacyo ni ukumenya niba mu myaka iri imbere dufite umudendezo mwinshi cyangwa umudendezo muke. Uburenganzira bwinshi cyangwa buke. ”

Ishyaka ry’aba Repubulika ryavuze ku itangazo rya Perezida Joe Biden rimwita “udakorwaho”.

Komite y’igihugu ya Repubulika mu itangazo yagize ati: “Biden ntakorwaho nyuma yo guteza ibibazo byinshi, atekereza ko akwiye indi myaka ine.”

Niba abatora baretse Biden ’akarangiza akazi’, idolari rizakomeza gutakaza agaciro, umubare w’ibyaha uziyongera,abana bazakomeza gusigara inyuma, kandi imiryango y’Abanyamerika izaba imeze nabi."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa