skol
fortebet

Perezida Biden yemeje ko bazatabara Taiwan Ubushinwa nibwibeshya bukayitera

Yanditswe: Friday 22, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe za Amerika yavuze ko Amerika yatabara ikarengera Taiwan mu gihe Ubushinwa bwatera iki kirwa, igisa n’intangiriro yo kuva kuri politiki yo ’kwifata’.

Sponsored Ad

Ubwo yari abajijwe niba Amerika yatabara Taiwan, yasubije ati: "Yego, dufite ubushake bwo kubikora."

Gusa umuvugizi wa White House nyuma yabwiye bimwe mu binyamakuru byo muri Amerika ko ibyo yavuze bidasobanuye ko habaye impinduka mu murongo wa politiki yabo kuri iki kibazo.

Kuva mu gihe kinini gishize, Amerika yafashe umurongo wa politiki wo ’kuterekana intego’ ku kibazo cyo gutabara Taiwan.

Ibyo bivuze ko ku bushake bwayo Amerika iterekanaga neza icyo yakora mu gihe Ubushinwa bwaba bugabye ibitero bya gisirikare kuri Taiwan.

Ubushinwa bubona Taiwan nk’intara yabwo ishaka kubwiyomoraho, umunsi umwe byaba ngombwa ikaba yayigarura ku ngufu, mu gihe Taiwan ivuga ko ari igihugu cyigenga.

Nta mubano wememwe w’ibihugu uri hagati ya Amerika na Taiwan, ariko Amerika iyigurishaho intwaro hagendewe ku masezerano bafitanye, ariko Biden avuga ko Amerika igomba gufasha iki kirwa kwirwanaho.

Ubushyamirane bwakomeje gututumba kurushaho mu byumweru bya vuba aha nyuma y’uko Beijing igurukije indege nyinshi z’intambara mu kirere cy’ubwirinzi cya Taiwan.

Biden yongeyeho ko nta bwoba afite bw’amakimbirane n’Ubushinwa, avuga ko adatinya ko "bari kugira ingufu kurushaho" kuko "Ubushinwa, Uburusiya n’isi yose bazi ko turi igisirikare gikomeye mu mateka y’isi".

Ubwo yari abajijwe bwa kabiri n’umunyamakuru wa CNN niba Amerika yajya muri Taiwan iramutse itewe n’Ubushinwa, Biden nanone yasubije abyemeza.

Gusa umuvugizi wa White House nyuma yagerageje gusobanura ibyo Biden yavuze mu binyamakuru byo muri Amerika, avuga ko Amerika "idatangaje impinduka muri politiki yayo".

Xavier Cheng, umuvugizi w’ibiro bya perezida wa Taiwan, yashimiye ubufasha bukomeye bw’ubutegetsi bwa Biden kuri Taiwan, yongeraho ko iki kirwa kizagaragaza umuhate mu kwirwanirira ubwacyo.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa