skol
fortebet

Perezida Biden yijeje Putin ko bagiye guhangana n’ibitero by’Ikoranabuhanga Abarusiya bari kugaba kuri US

Yanditswe: Saturday 10, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Joe Biden yabwiye Perezida Vladimir Putin ko Ameria izafata "ingamba zikenewe" kugira ngo ihagarike ibitero by’ikoranabuhanga by’Uburusiya(cyber-attacks/Cyber-attaques), nk’uko bivugwa n’ibiro by’umukuru w’igihugu wa Amerika (Maison Blanche/White house).

Sponsored Ad

Nyuma y’ikiganiro aba baperezida bagiranye mu gihe kingana n’isaha kuri telefone, umunyamakuru yabajije Biden niba Uburusiya bushobora kubona ingaruka z’ibi bitero, hanyuma aramusubiza ati: "Yego".

Leta ya Moscou irahakana ibyo birego iregwa na Amerika.

Ikiganiro cy’ejo ku wa gatanu kuri telefone hagati ya Biden na Putin cyaje gikurikira umubonano wabo wo mu kwezi gushize i Genève/Geneva.

Iki kiganiro cyaje kandi mu gihe ibitero by’ikoranabuhanga bigenda byiyongera, harimo kimwe cyahagaritse amakompanyi 1500 muri uku kwezi.

Nyuma y’icyo kiganiro, Biden yabwiye abanyamakuru ati: "Namusobanuriye neza icyo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziteze, ko mu gihe hazaba hari igitero cy’ikoranabuhanga kivuye ku butaka bwe, nubwo kitaba gishyigikiwe n’ubutegetsi, twiteze ko bazahita bafata imyanzuro mu gihe tuzaba tubahaye amakuru yose".

Umunyamakuru amubajije niba Amerika ishobora kuzatera ububiko bw’ikoranabuhanga (serveurs) bw’imashini zikoreshwa n’aba hackers, yasubije ati: "Yego".

Nyuma y’iki kiganiro cy’ejo ku wa gatanu kuri telefone, Kremlin (ibiro by’umukuru w’igihugu cy’Uburusiya) byavuze ko Amerika itari yarabwiye Moscou kuri ibi bitero by’ikoranabuhanga.

Itangazo ryasohowe n’ibiro bya Perezida Putin rigira riti: "Nubwo ku ruhande rw’Uburusiya twiteguye gukorana nabo mu guhashya ubu bugizi bwa nabi, mu kwezi gushize nta cyifuzo na kimwe twigeze tubona kivuye mu nzego za Amerika".

Umutegetsi wa Amerika utavuzwe izina yahakanye ibivugwa n’Uburusiya, aho yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko ubutegetsi bwa Biden "bwasabye kenshi Uburusiya gufata ingamba".

Iri tangazo rya Kremlin ryongeraHo ko impande zombi zishyigikiye ko haba gukorana kwinshi ku bijyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa