skol
fortebet

Perezida Duterte wa Philippines yahaye uburenganzira Polisi bwo kwica ubasagariye

Yanditswe: Tuesday 29, Aug 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Philippines Rodrigo Duterte yabwiye abapolisi kwica umuntu wese ushatse kubarwanya, mu gihe baba bagiye kumuta muri yombi.
Reuters ibiro ntaramakuru by’abongereza byatangaje ko kuri uyu wa mbere aribwo President Rodrigo Duterte yabwiye inzego za polisi kwica abantu bose bashaka kubarwanya mu gihe baba bagiye gutabwa muri yombi, aba bantu yabise ’Ibigoryi’.
Ni nyuma y’uko hari urubyiruko rwari rumaze iminsi ibiri rushishikariza abandi kujya mu mihanda mu rwego rwo kurwanya (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Philippines Rodrigo Duterte yabwiye abapolisi kwica umuntu wese ushatse kubarwanya, mu gihe baba bagiye kumuta muri yombi.

Reuters ibiro ntaramakuru by’abongereza byatangaje ko kuri uyu wa mbere aribwo President Rodrigo Duterte yabwiye inzego za polisi kwica abantu bose bashaka kubarwanya mu gihe baba bagiye gutabwa muri yombi, aba bantu yabise ’Ibigoryi’.

Ni nyuma y’uko hari urubyiruko rwari rumaze iminsi ibiri rushishikariza abandi kujya mu mihanda mu rwego rwo kurwanya intambara ya Duterte yo kurwanya ibiyobyabwenge bavuga ko ihutaza. Abantu babarirwa muri 200 nibo bari bigabije imihanda nyuma y’uko hari mugenzi wabo wari wishwe azizwa gucuruza ibiyobyabwenge.

Abantu 1,000 kandi biganjemo, ababikira, abapadiri n’abana nibwo ku wagatandatu w’icyumweru gishize, bari bitabiriye umuhango wo gushyingura uwari wishwe azizwa gucuruza ibiyobyabwenge bihita binatangiza urugendo rwo kurwanya campaign ya Duterte yo kurwanya ibiyobyabwenge ahutaza.

Duterte yatangije intambara yo kurwanya ibiyobyabwenge kuva yajya ku butegetsi mu kwa gatandatu k’umwaka ushize, aho no mu kwiyamamaza kwe atahwemaga kugaragaza ko azakoresha ingufu zose mu kurwanya ibyaha n’ibiyobyabwenge.

Abantu ibihumbi bamaze kuvutswa ubuzima, abandi benshi barahohotewe bikomeye, gusa imiryango mpuzamahanga irengera ikiremwamuntu ntihwema kunenga uyu muperezida.

Mu munsi ishize, Perezida wa Philippine,Rodrigo Duterte yigereranyije na Adolf Hitler, avuga ko yakwishimira kwica miliyoni eshatu z’abanywi b’ibiyobyabwenge n’abanyabyaha nk’imwe mu nzira imwe rukumbi yo kurangiza ikibazo.

Duterte yagiye ku butegetsi tariki ya 30 Kamena nyuma yo gutsinda amatora muri Gicurasi.Yari yiyemeje ko ruswa n’ibiyobyabwenge azabigira amateka mu gihugu cye, nk’uko VOA yabitangaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa