Perezida Joe Biden Yaba Agiye Gusubukura Uruzinduko Ateganya Kugirira mu Budage
Yanditswe: Monday 14, Oct 2024

Inzego z’Ubutegetsi mu Budage zatangaje ko Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ategerejwe muri icyo gihugu mu ruzinduko bitegenijwe ko azahagirira taliki 18 z’uku kwezi.
Ni nyuma y’uko asubitse urugendo yagombaga kuhagirira mu cyumweru gishize kubera serwakira Milton yibasiye amajyepfo ashyira uburasirazuba bw’Amerika.
Ikinyamakuru Spiegel cyandikirwa mu Budage cyari cyatangaje italiki nshya y’urwo ruzinduko cyari cyavuze ko ruzaba rufite isura y’akazi kuruta isanzwe y’iz’abakuru b’ibihugu.
Cyavuze ko hateganijwe inama hagati ya perezida Biden, Ministri w’Intebe w’Ubudage, Olaf Scholz na perezida Frank-Walter Steinmeier ku wa gatanu w’icyumweru gitaha, bakazaganira kubyerekeye intambara muri Ukraine no mu burasirazuba bwo hagati.
Isubikwa ry’uruzinduko rwe ryabaye mu cyumweru gishize ryabaye nk’irikoma mu nkokora gahunda z’inama yagutse yagombaga kuganira ku byerekeye imfashanyo z’intwaro nshya zigenewe Ukraine.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *