skol
fortebet

Perezida Kagame ategerejwe mu gihugu cya Jamaica kuri uyu wa Gatatu

Yanditswe: Tuesday 12, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda umaze Iminsi muruzinduko rw’akazi i Brazzaville, ategerejwe mu gihugu cya Jamaica mu rundi ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu ruzatangira ku wa Gatatu taliki 13 kugeza ku wa Gatanu taliki 15 Mata 2022.

Sponsored Ad

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Jamaica byatangaje ko urwo ruzinduko ari urw’agaciro gakomeye kuko rubaye mu gihe iki gihugu cyizihiza Yubile y’Imyaka 60 kimaze kibonye ubwigenge nyuma yo kuva mu bukoloni bw’u Bwongereza.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe riragira riti: “Uru ruzinduko rutanga amahirwe y’ingenzi yo gushimangira umubano wa Jamaica na Repubulika y’u Rwanda, no kongerera ingufu umubano wiyongera ubutitsa hagari y’Umugabane w’Afurika n’Umuryango wa CARICOM (w’ibihugu bya Carraibbes).”

Minisitiri w’Intebe wa Jamaica Andrew Holness, yatumiye Perezida Kagame mu myaka ibiri ishize, ariko urwo ruzinduko rukomeza gutinzwa n’uko Isi yari ihanganye n’ibihe bitoroshye by’icyorezo cya COVID-19 guhera mu mwaka wa 2020.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri jamaica rukurikiye urw’Ibikomangoma by’u Bwongereza, Prince William na Miss Catherine Middleton (Kate), byagiriye muri icyo gihugu mu kwezi gushize.

Prince William n’umugore we Kate bakoreye uruzinduko muri icyo gihugu hagati y’italiki ya 22 n’iya 24 Werurwe mu rwego rwo kwizihiza Yubile y’imyaka 70 Umwamikazi w’u Bwongereza amaze yimitswe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 amaze yemeje ko icyo gihugu kibonye ubwigenge.

Igihugu cya Jamaica kigizwe n’ikirwa cyizihiza Umunsi w’Ubwingenge buri mwaka taliki ya 8 Kanama, kuko italiki nk’iyo mu 1962 ari bwo cyahawe ubwigenge kikava mu maboko y’Abongereza bakiyoboye guhera mu 1655 kivuye mu maboko ya Esipanye yagikolonije guhera mu 1509.

Hagati aho Ambasaderi Uhoraho w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye Claver Gatete yaraye ashyikirije Guverineri wa Jamaica Sir Patrick Allen, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo Gihugu.

Mbere yo gutanga izo mpapuro, Amb Gatete yabanje kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Jamaica Sen. Kamina Johnson, byibanze ku kungurana ibitekerezo ku nzego z’ubutwererane zirimo siporo, ubukerarugendo n’iterambere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa