skol

Perezida Kagame na Ruto bahuje igitekerezo cyo kutitaba igihiriri ubutumire bw’i Gihugu cy’igihangange

Yanditswe: Wednesday 26, Jul 2023

featured-image

Perezida William Ruto wa Kenya yatangaje ko yemeranyijwe na Paul Kagame w’u Rwanda ko batagomba kongera guhaguruka nk’Umugabane bitabye Igihugu kimwe. Ni mu gihe hateganyijwe ibiganiro bizahuza u Burusiya n’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika.

Abakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika baritegura kwerecyeza i Moscow mu Burusiya no muri Afurika y’Epfo mu biganiro birimo ibigamije gushaka amahoro.

Abakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika bategerejwe i St Petersburg mu nama ibahuza n’Igihugu cy’u Burusiya. Abo bose bagomba kurira indege bagiye kuganira na Perezida Vladmir V. Putin ku ngingo zirimo amahoro, umutekano n’iterambere.

Inama y’iminsi ibiri bazayivamo batekereza indi izabera muri Afurika y’Epfo, aho Ibihugu bitanu bigize umuryango w’Ubukungu witwa BRICS na wo watumiye abayobozi b’Ibihugu bya Afurika iteganyijwe hagati y’itariki 22 na 24 Kanama 2023, na yo izabanzirizwa n’indi izahuza Turkiye n’Umugabane wa Afurika izabera muri Istanbul ku ya 12 Kanama 2023.

Hiyongeraho ibindi Bihugu byicara bigatumiza Abakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buyapani n’u Bushinwa.

Ubusanzwe ntibikunze kubaho ko Umukuru w’Igihugu cyo muri Afurika abangikanya ubwo butumire n’izindi gahunda, gusa kuri ubu Perezida wa Kenya, Dr William Kipchirchir Samoei Arap Ruto avuga ko abayobozi b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika batazongera kwitaba Igihugu kimwe.

Perezida William Ruto aganira n’umuherwe Mo Ibrahim, yagize ati “Ubu twafashe umwanzuro ko nta bwenge burimo kubona Ibihugu 54 bijya kwitaba umuntu umwe, rimwe na rimwe banadufata nabi.

Ati”Hari aho badupakira mu modoka imwe nk’abanyeshuri. Icyemezo twafashe nk’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ni uko guhera ubu hari ibiganiro bigiye guhuza Umugabane wa Afurika n’ikindi Gihugu; tugomba guhagararirwa n’Umuyobozi wa Komisiyo n’abandi bagize iyo komisiyo. Abantu nka batandatu cyangwa barindwi bahagararira Afurika.”

Perezida Ruto yakomeje avuga ko ashyigikiye uyu mwanzuro, ati “Ndetse nabiganiriyeho na Perezida Kagame, na we ashyigikiye cyane icyo gitekerezo. Na Minisitiri w’Intebe Abbiy [wa Ethiopia] arabishyigikiye. Kubera ko nitutiyubaha ntawundi uzatwubaha.”

Yakomeje avuga ko Abakuru b’Ibihugu bose muri Afurika bafite ubushake bwo gushyira hamwe mu gushakira umuti ibibazo biba byugarije uyu Mugabane ndetse n’ibyo ku Isi.

Ati “Twumvikanye n’abandi bakuru b’ibihugu ko tugomba gushyira hamwe tukagira ibyo duhindura.”

Iki cyemezo gifatwa nk’intambwe ifasha Umugabane wa Afurika kureberwa mu ndorerwamo y’abafatanyabikorwa mu mishinga igamije iterambere ry’Isi, ndetse bikazatuma bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo kuruta kugenda nk’abagiye guhabwa amabwiriza y’imyanzuro yafatiwe aho batazi.

Ibitekerezo

  • Ni ryari Afurika izareka gukinagizwa Uyu munsi bitabye u Burusiya, ejo ni Amerika, ejobundi ni Ubushinwa, Undi munsi ni Ubuyapani, Turkiye, Ubuhinde, n’ikindi gihugu cyose gikize kizajya kibishaka! Ibi birarambiranye, Abaperezida bacu ntabwo ari Abaperezida nk’abandi? Ese ko nta gihugu na kimwe cy’Afurika cyari cyatumira ibihugu by’Iburayi? Ibyo muri Aziya? Ibyo muri Amerika n’ibindi? Ko nta kiratumiza ubwo Burusiya, Ubushinwa na Amerika ngo nabo baze iwacu? Abo bose baba bakeneye imitungo kamere yacu ngo inganda zabo zikomeze zibone ibyo zikoresha bahindukire batubonemo amasoko ya byabikoresho byabo, baba banashyigikiye ko tubajya inyuma. Birababaje

    Afurika nishake inganda zayo nyinshi kandi zikomeye zitunganya imitungo kamere ifite nibwo izagira igihagararo igata igisuzuguriro. Abatagiyeyo nabo barabe batagiyeyo kubera ko Amerika yabarebye ikijisho, ejo bundi nayo nibahamagara bazameze bahagarare bwuma, bange kujyayo. Nibwo Afurika izashobora kwigobotora abakize bakomeza kudufata nk’abagaragu babo.

    Abayobozi bacu ni bareke kujya bajya guta umwanya muri ibyo bihugu bahinduye isura y’ubukoroni bajya gukeza bagenzi babo, ntabwo aribyo rwose. Uretse Perezida, n’intumwa zimuhagarariye ntizikwiye kujya muri ibyo bihugu ngo ni uko byatumije ibihugu byacu. umuperezida w’igihugu wumva ko igihugu cye ari igihangange ajye aza asure buri gihugu. Uwigize agatebo ayora ivu!

    Ibihugu byacu bikwiye kwihagararaho. Bayobozi bacu, nimuzamure uburezi n’amashami agezweho badukangisha, nimuzamure ubushakashatsi, nimushinge inganda nyinshi zikomeye zitunganya imitungo kamere dufite, nimuzamure ubuhinzi kuko Afurika ifite ubutaka bwiza buhagije, nimwubake ibikorwa remezo.

    Ikibumbatiye byose, nimwirinde intambara zihemberwa n’ibyo bihugu bikize biba bigira ngo intwaro zabyo zigurwe n’imitungo kamere biyibone mu buryo bw’ubusahuzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa