skol
fortebet

Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye guhurira i Luanda mu biganiro

Yanditswe: Tuesday 05, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida João Lourenço wahuzaga u Rwanda na Uganda agarutse mu biganiro bizahuza Perezida Kagame na Tshisekedi aho bateganya guhurira i Luanda muri Angola mu biganiro muri iki cyumweru.
Ibitangazamakuru binyuranye birimo Jeune Afrique n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, byemeza ko ibi biganiro bihuza Perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi, biteganyijwe muri iki Cyumweru hagati y’uyu munsi ku wa Kabiri n’ejo ku wa Gatatu.
Ibi biganiro biteganyijwe kuba muri iki cyumweru nyuma y’iminsi u (...)

Sponsored Ad

Perezida João Lourenço wahuzaga u Rwanda na Uganda agarutse mu biganiro bizahuza Perezida Kagame na Tshisekedi aho bateganya guhurira i Luanda muri Angola mu biganiro muri iki cyumweru.

Ibitangazamakuru binyuranye birimo Jeune Afrique n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, byemeza ko ibi biganiro bihuza Perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi, biteganyijwe muri iki Cyumweru hagati y’uyu munsi ku wa Kabiri n’ejo ku wa Gatatu.

Ibi biganiro biteganyijwe kuba muri iki cyumweru nyuma y’iminsi u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitameranye neza.

RDC ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 uyimereye nabi ndetse na Perezida Tshisekedi yavuze ko batifuza ko u Rwanda rwashyirwa mu bihugu bizatanga abasirikare bo kujya mu mutwe w’Ingabo za EAC zizajya kugarura amahoro mu gihugu cye.

U Rwanda ruhakana rwivuye inyuma ko rudafasha uyu mutwe ndetse nawo ubwawo warabihakanye.

Perezida Paul Kagame aherutse gutangaza ko impamvu mugenzi Tshisekedi akomeje guhimba ibirego ashinja u Rwanda, ari uko yananiwe inshingano ze nka Perezida zo gukemura ibibazo bireba Igihugu cye.

Mu kiganiro yaraye agiranye na RBA,Perezida Kagame yavuze ko abashinja u Rwanda gufasha M23 bavuga ibintu uko bitari.

Ahubwo yakomoje ku bibazo ko mu kurwanya M23, Monusco yatangiye gukorana na FARDC, kandi ibizi ko barimo gufatanya na FDLR mu kurwanya M23.

Ati "FDLR yari ikwiye kurwanywa igakurwaho muri ubwo buryo, bikajyana no gucyura abashaka gutaha. Ni aho turi."

Yavuze ko gukemura ibi bibazo burundu bikeneye igisubizo cya politiki.

Yakomeje ati "Icya mbere, Congo ifite ibibazo byayo igomba gukemura, natwe dufite ibyacu nk’ibihugu byigenga, hatabayeho kwivanga mu by’undi, dushobora gukorana aho tubihisemo. Ntabwo bikwiye ko FDLR, aba barwanyi bakoze jenoside cyangwa babakomokaho, bakwiye guhabwa intwaro ngo batere u Rwanda."

Perezida Kagame yavuze ko aho kugira ngo RDC ifate intwaro ijye kurwanya M23 yagombaga gukoresha igisubizo cya politiki,ikumva impamvu barwana ndetse ikanakemura ibibazo by’abanyecongo bavuga ikinyarwanda.Ibyo ntiyabikoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa