Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu biganiro na Macron
Yanditswe: Thursday 22, Sep 2022
Perezida Kagame yahuye na bagenzi be Felix Tshisekedi wa RDC na Emmanuel mu biganiro bigamije gushakira hamwe umuti w’ikibazo cy’Umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC.
Village Urugwiro yatangaje ko ibi biganiro, Perezida Kagame, Tshisekedi na Emmanuel Macron bagiranye bigamije kurebera hamwe inzira zo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi biganiro bibaye kandi mu gihe u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bimaze iminsi (…)
Perezida Kagame yahuye na bagenzi be Felix Tshisekedi wa RDC na Emmanuel mu biganiro bigamije gushakira hamwe umuti w’ikibazo cy’Umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC.
Village Urugwiro yatangaje ko ibi biganiro, Perezida Kagame, Tshisekedi na Emmanuel Macron bagiranye bigamije kurebera hamwe inzira zo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi biganiro bibaye kandi mu gihe u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bimaze iminsi bidacana uwaka kuko iki gihugu kirushinja gushyigikira umutwe wa M23, mu gihe rwo rubihakana ahubwo rugashinja iki gihugu ubushotoranyi no kuba ingabo zacyo zikorana n’abarwanyi ba FDLR biganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu nkuru Jeune Afrique yatangaje mu ntangiriro z’iki cyumweru yavuze ko ifite amakuru yizewe avuga ko u Bufaransa bwinjiye mu bikorwa byo guhuza u Rwanda na RDC ku bw’amakimbirane bifitanye.
Iki kinyamakuru cyavuze kandi ko muri Kamena 2022, ubwo umwuka mubi wari wifashe nabi cyane hagati y’ibihugu byombi, Perezida Emmanuel Macron yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse akaza kwiyemeza ko azahamagara Perezida Félix Tshisekedi kuri telefone.
Bivugwa kandi ko kugira ngo habeho ubuhuza bwa Perezida wa Angola, João Lourenço Perezida Macron yabigizemo uruhare ndetse agakomeza gushyigikira intambwe zose zagendaga ziterwa.
Kuwa Kabiri w’iki cyumweru,mu ijambo yagejeje ku nteko rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye,Perezida Tshisekedi yavuze ko u Rwanda arirwo rwihishe inyuma y’ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bw’igihugu cye.
Mu ijambo ryamaze hafi iminota 9, Perezida Kagame yagaragarije inteko rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye aho u Rwanda ruhagaze ku bibazo bitandukanye byugarije Isi muri iki gihe.
By’umwihariko ku birebana n’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Umukuru w’igihugu yongeye gushimangira ko atari ikibazo cya none ahubwo ko ubushake bwa politiki ari bwo bubura ngo gikemuke burundu kuko kwitana ba mwana ubwabyo atari igisubizo.
Yagize ati "Mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibibazo byongeye kugaragara muri iki gihe byongeye kwerekana ko ikibazo cy’umutekano muke gihari ntaho gitandukaniye n’uko cyari kimeze mu myaka 20 ishize ubwo hoherezwaga bwa mbere ubutumwa bw’ingabo za LONI, MONUSCO, bwo kubungabunga amahoro n’umutekano bwagutse kandi buhenze kurusha ubundi."
"Ibi byerekanye ko ibihugu by’ibituranyi by’umwihariko u Rwanda rugabwaho ibitero biturutse hakurya y’umupaka nyamara byarashoboraga kwirindwa. Mu buryo bwihutirwa hakenewe ubushake bwa politiki bwo kurandura impamvu-muzi z’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC.
Kwitana ba mwana ntibikemura ibibazo! Ibi ntabwo ari ibibazo bitakemuka kuko ibisubizo birahari kandi birahendutse haba mu mafaranga ndetse no mu burenganzira bwa muntu."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *