skol
Kigali

Perezida Kagame yakiriye intumwa idasanzwe ya Perezida Museveni

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 17 January 2022

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Mutarama 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye Ambasaderi Adonia Ayebare wamugejejeho ubutumwa bwa Perezida wa Uganda Yoweri Museveni.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye mu biro bye Ambasaderi wa Uganda mu Muryango w’Abibumbye Adonia Ayebare, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni.

Muri iki gihe hakomeje kunugwanugwa ko mu bihe bya vuba hagiye gusubukurwa ibuganiro byo kuzahura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda wajemo kidobya guhera mu mwaka wa 2017.

Ejo ku cyumweru, Gen. Muhoozi Kainerugaba - umuhungu wa Yoweri Museveni – yashyize amafoto abiri ya P.Kagame kuri Twitter yandikaho ati: “uyu ni data wacu, Afande Paul Kagame. Abamurwanya baba barwanya umuryango wanjye. Bose bagomba kwitonda.”

Mbere y’uko Covid-19 igera mu Rwanda no mu karere muri rusange,Uganda yari yahawe igihe ntarengwa cyo kuba yakemuye ibibazo yashinjwaga n’u Rwanda hanyuma abakuru b’ibihugu bagaterana ariko iki cyorezo cyishe inama yari iteganyijwe.

Mu gukemura ibyo bibazo, habaye ibiganiro bihuza Abakuru b’Ibihugu n’ibihuza intumwa za Leta z’ibihugu byombi bikaba byaranitabiriwe n’abahuza Perezida Etienne Tshisekedi wa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ndetse na Perezida João Lourenço wa Angola.

Nubwo kuva mu 2019, Perezida Kagame na Museveni bahuriye mu nama yatumijwe mu gucoca ibyo bibazo, Uganda ntiyigeze igaragaza aho igeze mu gushyira mu bikorwa ibyo yasabwe.

U Rwanda rushinja Uganda guhohotera abaturage barwo gusa nta kintu na kimwe cyigeze gikorwa kuri izo mpungenge.

Abanyarwanda benshi bamaze kwirukanwa muri Uganda bakajugunywa ku mupaka uhuza ibihugu byombi. Benshi babanza gukorerwa iyicarubozo ribabaza umubiri n’umutima bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda ndetse ntibagezwa imbere y’ubutabera ngo baburanishwe.

U Rwanda rushinja Uganda ko ishyigikira imitwe y’iterabwoba igamije kuruhungabanyiriza umutekano irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Ibiganiro byo kuzahura umubano w’ibihugu byombi, byaje nyuma y’amasezerano yo guhagarika ubwo bwumvikane buke, yashyizweho umukono ku wa 21 Kanama 2019, umuhango wabereye i Luanda muri Angola, agashyirwaho umukono na Perezida Paul Kagame ku ruhande rw’u Rwanda ndetse na Yoweri Kaguta Museveni ku ruhande rwa Uganda.

Kuva mu myaka isaga ine ishize, u Rwanda na Uganda ntibibanye neza kubera impamvu zagiye zitangazwa mu nama yahuje abayobozi b’ibihugu byombi ariko ntihagire igikorwa.

Mu Ugushyingo 2021,Perezida Kagame yabwiye Aljazeera ko u Rwanda na Uganda bazakomeza gushaka ibisubizo ku bibazo bihari cyane ko umuzi bwabyo uzwi ahubwo hakenewe guhuza imyumvire.

Yagize ati “Twagize amahirwe yo kuganira ku bibazo bibiri by’ingenzi. Igice kinini cy’umupaka kirafunze, hari abavuga ngo mufungure imipaka ducuruze, ndetse ibyo buri muntu muri aka Karere arabishaka. Kuri twe, ikibazo ni icyatumye imipaka ifungwa, gikeneye gukemurwa mbere y’uko ifungurwa.’’

“Abanyarwanda bafite ibibazo byo kubuzwa kujya muri Uganda gukorerayo ishoramari. Inzego zo muri Uganda zirabahiga aho zibabonye, zitanga impamvu z’uko umutekano muke uterwa n’Abanyarwanda. Icyo kibazo twakiganiriyeho. Nyamara Abanya-Uganda bo iyo baje mu Rwanda nta bibazo bagira nk’ibyo Abanyarwanda bahura na byo muri Uganda.’’

Perezida Kagame yavuze ko hashize igihe atavugana na mugenzi we wa Uganda kubera uko kutumvikana hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Twaravuganaga ariko hashize igihe bihagaze. Hashize igihe, kuzageza ubwo ibi bibazo bizaba bikemutse, kuganira ntibyabaho hatabayeho impamvu ifatika. Muganira iyo muhuje, mukorera hamwe."

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Intsinzi Bravo

    Museveni afite politiki zishaje cg twamwita igikuri muri politiki kuko uretse n urwanda .nabagande ntabakunda pe ! ntamuykozi mwiza wicisha abaturage be inzara cg ngo yifuze kuba yabashyira mukaga kintambara kubera imitekerereze ye ya munyangire.Harya ngo nuko tutemeye kuba state ya Uganda? Izo state azajye kuzishakira muri Suda na DRC nibo bafite ibihugu binini byabuze nubuyobozi.

    4 months ago

Inzindi nkuru

Bobi Wine vs Lt Gen Muhoozi: Batangiye guterana amagambo kuri...

Abanya Uganda benshi ndetse n’abakurikirana politiki y’iki gihugu ubu bari...
19 May 2022 0

Ku nshuro ya mbere y’urubanza :Umusirikare w’Uburusiya yemeye ibyaha...

Umusirikare w’Uburusiya w’imyaka 21 yemeye ko yishe umusivile udafite...
19 May 2022 0

Ibyo wamenya kuri Elisabeth Borne ubaye umugore wa mbere ugizwe Minisitiri...

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagennye Elisabeth Borne wahoze ari...
17 May 2022 2

Ironda ruhu muri Afurika y’Epfo:Umuzungu yafashwe yihagarika mu byombo...

Umunyeshure w’umuzungu muri Afrika y’Epfo yabaye ahagaritse ku ishuri muri...
17 May 2022 0

Kapiteni wo muri Zambia yemerewe bigoranye kurera umwana yatoraguye ari mu...

Kapiteni Mwila Chansa wo mu ngabo za Zambia yemerewe kurera bigoranye...
16 May 2022 0

USA:Ubuhezanguni bw’ibara ry’uruhu bwatumye yerekeza umunwa w’imbunda ahiganje...

Abategetsi bavuga ko umugabo wo muri Amerika ucyekwaho kwica arashe abantu...
16 May 2022 0