skol
fortebet

Perezida Kagame yashimiye Abanya Kenya uko bitwaye mu matora

Yanditswe: Tuesday 16, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yashimye uko Abanya-Kenya bitwaye mu bihe by’amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse anifuriza ibyiza William Ruto watowe nka Perezida.
Abinyujije kuri Twitter kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022, Perezida Kagame yavuze ko ashimira abaturage ba Kenya kubera uburyo baranzwe n’umutuzo mu bihe by’amatora ndetse anashimira William Ruto watowe.
Ati “Mu izina rya Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda, ndashimira abavandimwe bo muri Kenya ku bw’amatora yabaye mu mahoro kuwa 9 (...)

Sponsored Ad

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yashimye uko Abanya-Kenya bitwaye mu bihe by’amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse anifuriza ibyiza William Ruto watowe nka Perezida.

Abinyujije kuri Twitter kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022, Perezida Kagame yavuze ko ashimira abaturage ba Kenya kubera uburyo baranzwe n’umutuzo mu bihe by’amatora ndetse anashimira William Ruto watowe.

Ati “Mu izina rya Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda, ndashimira abavandimwe bo muri Kenya ku bw’amatora yabaye mu mahoro kuwa 9 Kanama 2022, ndashimira kandi Nyakubahwa Dr William Samoei Ruto, Perezida watowe.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwishimiye umubano mwiza uri hagati yarwo na Kenya ndetse ruwuha agaciro gakomeye.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda kuri uyu wa 16 Kanama, yagejeje ku ya Kenya ubutumwa bushima Guverinoma y’icyo gihugu ndetse na Perezida watowe,William Ruto, nyuma y’itangazawa y’ibyavuye mu matora.

Ubwo butumwa bukomeza buvuga ko Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda bashima byimazeyo Guverinoma ya Repubulika ya Kenya, kubera amatora yagenze neza.

Bukomeza buti “Guverinoma y’u Rwanda kandi irashima Nyakubahwa William Samoei Ruto, watowe nka Perezida mushya wa Repubulika ya Kenya.”

“Guverinoma y’u Rwanda irashimangira akamaro gakomeye k’umubano hagati ya Kenya n’u Rwanda kandi yifuza gukoresha uyu mwanya mu kongera gushimangira ubushake bwo kurushaho guteza imbere ubucuti busanzwe hagati y’ibihugu byombi.”

Kuri uyu wa Mbere nibwo Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Kenya, Wafula Chebukati, yatangaje ko Ruto usanzwe ari visi perezida yatorewe kuyobora Kenya, ku majwi 7,176,141, ahwanye na 50.49 ku ijana.

Yarushije Raila Odinga waje ku mwanya wa kabiri n’amajwi 6,942,930, ahwanye na 48.85 ku ijana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa