Perezida Kagame yateguje abagambiriye guhungabanya umutekano kubona isomo
Yanditswe: Tuesday 31, Dec 2024
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yibukije abagambirira guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda ko batazabigeraho kuko hari ubushobozi bwo kubakumira.
Umukuru w’Igihugu yabitangaje ku wa 30 Ukuboza 2024, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye isangira ryateguwe mu rwego rwo gusoza umwaka wa 2024.
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwishimira ibyiza bagezeho muri uyu mwaka ubura amasaha make ngo urangire.
Ati “Tubikomeze twishimira ibyiza byacu, ibyiza dukorera, ibyo dushyiramo ubushake, imbaraga n’ubushishozi kandi rwose igihe cyose kibonetse tujye twishima pe.”
“Si ko ubuzima bukwiriye kugenda ariko? Ukishimira icyo ugezeho, ugateganyiriza, ntabwo imbaraga zose uzisiga aha ngaha.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu kwishima hagomba kubamo no gutekereza ku kuba hari ababa batifuza ibyo byishimo.
Ati “Ndetse iyo wishima cyane hari akantu mu mutima gakomeza kukwibutsa ko hanze, ibintu byose bitera ngo de. Urishima hari abakwifuriza inabi, abo na bo turabazi.”
Perezida Kagame yavuze ko abifuriza inabi u Rwanda cyangwa abashaka kuruhungabanyiriza umutekano batazabigeraho.
Ati “Rero nituba twishima tujye dusigarana kwa kwirinda kuri buri muntu no kuri twese, ntawe tuzemerera ko yaduhungabanyiriza umutekano, n’umunsi n’umwe. Ntibizakunda.”
Yakomeje agira ati “Ndetse dufite ubushake buruta aomikro, ubushake bwo ntaho tujya kubushakisha handi, turabufite pe, buhagije. Ibyo dushakisha ni amikoro, buri mwaka, buri gihe uko tugenda ni ko n’amikoro agenda aboneka.”
Umukuru w’Igihugu yibukije ko kuri ubu n’abumva ko bahungabanya umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda nabo bagenda babona ko igihe cyabo kibaze.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *