skol
fortebet

Perezida Kagame yongeye kugera muri Uganda nyuma y’imyaka 4 bashyamiranye

Yanditswe: Sunday 24, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yakiriye mu biro bye Entebbe, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda aho abo bombi baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yagiye muri Uganda mu ruzinduko rwahuriranye n’isabukuru y’imyaka 48 ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka.

Lt Gen Muhoozi ni we guhera muri Gashyantare uyu mwaka, washyize imbaraga mu kubyutsa umubano wa Uganda n’u Rwanda ku ruhande rw’igihugu cye, nyuma y’igihe u Rwanda rwinubira ubufasha icyo gihugu giha abashaka kuruhungabanyiriza umutekano no gufata nabi Abanyarwanda bajyagayo.

Amashusho yashyizwe ku rukuta rwa Twitter rwa Perezida Museveni, agaragaza Perezida Kagame agera ku biro by’umukuru w’igihugu cya Uganda, akakirwa na Perezida Museveni n’abarimo umufasha we Janet Museveni.

Hakurikiyeho ibiganiro byahuje abakuru b’ibihugu byombi, bisoza Perezida Kagame asinya mu gitabo cy’abashyitsi mu ngoro y’umukuru w’igihugu cya Uganda.

Perezida Kagame yaherukaga muri Uganda tariki 25 Werurwe 2018 ubwo yaganiraga na Perezida Museveni ku bibazo by’umubano mubi wari umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Uwo mubano watumye ku ruhande rw’u Rwanda, rugira inama abaturage barwo kudasubira muri Uganda kugeza igihe icyo gihugu gikemuriye ibibazo byatumaga bahohoterwa n’inzego z’umutekano.

Ingendo za Muhoozi i Kigali mu minsi ishize zasize zitanze icyizere ku hazaza h’umubano w’ibihugu byombi kuko Uganda yiyemeje gukemura bimwe mu bibazo u Rwanda rwasabaga birubangamiye, narwo rwemera kongera gufungura Umupaka wa Gatuna unyuraho ibicuruzwa byinshi byaba ibivuye muri Uganda no ku Cyambu cya Mombasa bijya mu Rwanda n’ibiva mu Rwanda bijya muri icyo cyerecyezo.

Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yitabira ibirori by’isabukuru ya Lt Gen Muhoozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa