skol
fortebet

Perezida Kim Jong Un yahishuye umugambi wo guhangana na Amerika

Yanditswe: Wednesday 01, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yarahiriye gushyiraho politiki yo guhangana na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu rwego rwo kongerera igihugu cye umutekano w’igihe kirekire.

Sponsored Ad

Kim Jon-Un yabikomojeho mu nama yagiranye n’Ishyaka ry’Abakozi (Worker’s Party) riri ku butegetsi muri iki gihugu. Yagarutse ku migabo n’imigambi mishya agiye gushyira mu bikorwa harimo n’iyo guhangana na Amerika.

Yavuze ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziri gukora igisirikare gishobora gutera Aziya, ndetse ko umubano wayo n’u Buyapani na Koreya y’Epfo uteye inkeke, bityo ko nawe agomba gushyiraho ingamba zo kurinda igihugu cye.

Perezida Kim yagaragaje by’umwihariko ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zikoresha Koreya y’Epfo badacana uwaka mu kurwanya leta ye igendera ku matwara y’aba-communist.

Yashimangiye ko yiteguye guhangana na politiki ya Amerika irimo no kubaka igisirikare mu bihugu by’abanzi.

Ati “Ingamba zikaze zo kurwanya Amerika zigiye gushyirwaho mu nyungu z’igihugu ndetse n’umutekano by’igihe kirekire.”

Perezida Kim atangaje ibi mu gihe habura iminsi mike ngo Donald Trump arahirire kongera kuyobora Amerika, aho bombi bakunze kujya baterana amagambo ku bijyanye n’intwaro za kirimbuzi.

Kim Jong-un warahiriye guhangana na Amerika, abivuze mu gihe iki gihugu giherutse kongerera imyitozo ya gisirikare Koreya y’Epfo n’u Buyapani ndetse kikabiha n’indege z’intambara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa