Perezida Lourenço yazanye ‘uburyo bushya’ bwo guhuza u Rwanda na RDC
Yanditswe: Monday 14, Nov 2022

Umuhuza w’ u Rwanda na RDC, Perezida João Lourenço wa Angola, kuwa gatanu no kuwa gatandatu yari i Kigali n’i Kinshsasa aho yabonanye n’abaperezida b’impande zombi.
Aba baperezida bose yabaganirije ku buryo bushya bwo gukemura umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi biturutse ku makimbirane ari mu burasirazuba bwa DR Congo.
Ibiro ntaramakuru Angop bya Angola bivuga ko Perezida Lourenço yagejeje kuri bagenzi be b’u Rwanda na DR Congo “uburyo bushya bwo kubahiriza amasezerano ya Luanda”.
Lourenço, (...)

Lourenço, ukuriye International Conference on the Great Lakes Region (CIRGL), yagiye agerageza kumvikanisha impande zombi, mu gihe Kinshasa ishinja Kigali gufasha M23, ibyo Kigali ihakana.
Angop isubiramo minisitiri Téte António w’ububanyi n’amahanga wa Angola avuga ko kumera nabi kw’ibintu ku rubuga rw’imirwano “byatumye umuhuza asaba guhindura uburyo bwo gukemura amakimbirane bwari bwatanzwe mu masezerano ya mbere ya Luanda [yo mu kwa gatandatu], hagamijwe ko yihutishwa”.
Téte yanavuze ko kuwa gatatu i Goma yerekanye umujenerali wa Angola uzakurira itsinda ry’ubugenzuzi buhuriweho ku mipaka y’ibi bihugu.
Lieutenant General Nassone João azayobora itsinda ryo guperereza ku birego by’impande zombi kugira ngo “hashakishwe neza ibisubizo bikwiriye”, nk’uko Angop ibivuga.
Hagati aho imirwano yubuye mu cyumweru gishize hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa M23 irakomeje kandi yumvikanye no kuri iki cyumweru mu gitondo.
Amakuru atandukanye aremeza ko impande zombi kuri iki cyumweru zarwaniye ku rugabano rwa teritwari ya Rutshuru n’iya Nyiragongo ku ntera ya 30km uvuye i Goma.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *