Perezida Macron nawe agiye gusura Isiraheli yiyemeje kurimbura Hamas
Yanditswe: Tuesday 24, Oct 2023
Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukuboza 2023, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron arasura Israel mu rwego rwo kuganira na Benjamin Netanyahu ku byerekeye ibitero ashaka kugaba muri Gaza.
Igihugu cy’Ubufaransa cyeruye ko gishyigikiye ko Israel ihangana n’umutwe wa Hamas wo muri Palestine.
Bitaganyijwe ko nagera i Tel Aviv yakirwa na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Benjamin Netanyahu, akamugeza kuri Perezida wa Israel witwa Isaac Herzog.
Macron aragirana ibiganiro ndetse n’abatavuga rumwe na Leta ya Israel ari bo Benny Gantz na Yaïr Lapid.
Mu biganiro bye kandi, Macron aravugana na bagenzi be ba Israel uko bashyiraho uburyo buhamye bworohereza impunzi zo muri Gaza kubona ibiribwa, imiti n’amazi.
Ibiro by’Umukuru w’Ubufaransa( byitwa l’Elysée) bivuga ko iki gihugu kiri inyuma ya Israel mu ntambara irwana n’abakora iterabwoba kandi ngo iyo ni ingingo batazatezukaho.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden,wa US,nawe yaherukaga gusura iki gihugu bafitanye umubano wihariye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *