Perezida Museveni yaganiriye na mugenzi we wa Ukraine uri mu kaga k’intambara
Yanditswe: Thursday 23, Feb 2023
Umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Museveni yaganiriye ku ncuro ye yambere na mugenzi we wa Ukraine Perezida Volodymyr Zelensky nkuko byatangajwe na Perezidansi y’icyo gihugu cya Ukraine
Umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Museveni yaganiriye ku ncuro ye yambere na mugenzi we wa Ukraine Perezida Volodymyr Zelensky nkuko byatangajwe na Perezidansi y’icyo gihugu cya Ukraine
Ubutumwa perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yanyujije kuri Tweeter ye , yatangaje ko yaganiriye kuri Telefoni na mugenzi we wa Uganda Museveni kuri gahunda igihugu cye gifite mu kwimakaza amahoro, no kumahirwe ibihugu byombi bife mu gushorana mo imari
Perezida Zelensky yavuze ko yizeye ubufatanye buhamye na Uganda binyuze mu kongerera imbaraga amasezerano ashingiye ku kwihaza mu biribwa.
Aba bategetsi bombi bagiranye ibiganiro mu gihe ibihugu 193 bya LONU byahuriye hamwe ngo bitorere umwanzuro wafasha gushakira no kugera ku mahoro arambye mu gihugu cya Ukraine.
Byarangiye iri huriro ryemeje rinatora imyanzuro gera kuri 3 yose inenga igitero uburusiya bwagabye kuri Ukraine mu mwaka ushize, aho abanyamuryango 140 batoye bashyigikira imyanzuro kuri 143 batoye
Ni amatora abaye mu gihe Uburusiya bwitegura kuzuza umwaka wose bugabye igitero kuri Ukraine, ibyatangiye byitwa ko bizamara iminsi 7 gusa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *