Perezida Museveni yashinje UN gushyigikira iterabwoba muri RDC
Yanditswe: Thursday 16, Nov 2023
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yashinje Umuryango w’abibumbye (UN) gushyigikira iterabwoba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).
Mu butumwa Museveni, yanditse ku rubuga rwa X,Ku wa gatatu, tariki ya 15 Ugushyingo,yanenze abari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye kuba barananiwe guhangana n’inyeshyamba zo mu burasirazuba bwa Kongo zikomeje kugaba ibitero byica ku baturage.
Perezida yavuze ko Loni, ibinyujije mu ngamba zitagendera kuri demokarasi z’akanama gashinzwe umutekano, mu myaka 20 ishize yorohereje icyo yita ’umushinga wo kubungabunga iterabwoba’ mu burasirazuba bwa Kongo.
Museveni yaranditse ati: “Igice cy’iterabwoba muri Afurika cyaremwe cyangwa kibungabunzwe na bamwe mu bakinnyi bagerageza kwigira abapolisi b’isi.
Biratangaje kubona Loni ishobora kurebera no kubana n’abicanyi b’Abanyekongo n’Abanya Uganda mu Burasirazuba bwa Kongo mu myaka 20 ishize, kandi nta kibazo na kimwe ifite.”
Yashinje kandi Umuryango w’abibumbye gushyiraho umwanya wihariye ku mitwe itandukanye wo kwisuganya, kwitoza, no gukoresha umutungo wa Kongo, bikavamo guhitana ubuzima bw’inzirakarengane no guhungabanya ejo hazaza mu bukungu bw’akarere k’ibiyaga bigari.
Perezida Museveni yakomeje ashinja akajagari ko muri Libiya, Mali, Burkina Faso, Niger, Nijeriya, na Tchad ku nzego z’umuryango w’abibumbye, ashimangira uruhare rwabo mu gukaza amakimbirane ku mugabane wa Afurika.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *