skol
Kigali

Perezida Museveni yashyizeho Ambasade mushya wa Uganda mu Rwanda

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 December 2021

Perezida wa Uganda,Yoweri Kaguta Museveni yashyizeho ba ambasaderi bashya ba Uganda mu bihugu bitandukanye barimo na Maj Gen Robert Rusoke watangajwe nk’uhagarariye iki gihugu mu Rwanda.

Itangazo rishyiraho aba ba ambasaderi ryashyizweho umukono kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Ukuboza 2021.

Perezida Museveni yavuze ko aba ba ambasaderi boherejwe mu bihugu bisanzwe by’ibivandimwe na Uganda.

Maj Gen (Rtd) Robert Rusoke yagizwe ambasaderi wa Uganda mu Rwanda asimbuye Oliver Wonekha woherejwe guhagararira igihugu cye mu Bushinwa.

Oliver Wonekha yari Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda kuva mu 2017, umwanya yagezeho avuye guhagarira igihugu cye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya 2013 na 2017.

Maj Gen Robert Rusoke yagizwe Ambasaderi wa Uganda nyuma y’uko muri Kanama yagaragaye mu basirikare bakuru 14 bafite ipeti rya Jenerali bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru mu Ngabo za Uganda (UPDF).

Uyu mugabo n’abandi 37 ni bo bagizwe ba ambasaderi mu gihe abandi bane bagizwe abungirije ambasaderi.

Uganda yahinduye Ambasaderi wayo mu Rwanda nyuma y’uko ku wa 6 Gicurasi 2021, Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Rtd Col Joseph Rutabana, yashyikirije Perezida Yoweri Museveni, inyandiko zimwemerera guhagararirayo igihugu.

Imyaka ine irashize umubano w’u Rwanda na Uganda urimo agatotsi. Byatangiye mu 2017 ubwo Abanyarwanda batangiraga gutotezwa muri Uganda bikozwe n’inzego z’umutekano, bamwe bagafungwa cyangwa bagatoteza binyuranyije n’amategeko.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Kagame yakiriye intumwa idasanzwe ya Perezida Museveni

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Mutarama 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye...
17 January 2022 1

Abantu bifuje ikintu gikomeye nyuma y’aho umuhungu wa Museveni yise perezida...

Inkuru ikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ni ishamikiye ku magambo...
17 January 2022 0

Igenzurwa rya Mubazi ku bamotari ryabaye rihagaritswe nyuma y’aho...

Umwe mu myanzuro yafatiwe mu inama yateranye igitaraganya kubera...
14 January 2022 1

Afurika y’Epfo:Minisitiri yasabye abanyeshuri b’abakobwa ’gufungura ibitabo...

Minisitiri w’ubuzima w’akarere muri Afurika y’epfo yanenzwe bikomeye muri iki...
14 January 2022 0

Niger yongeye igihe cyo kwirukana Abanyarwanda umunani bahimuriwe

Leta ya Niger yabaye ihagaritse kwirukana Abanyarwanda umunani bahimuriwe...
4 January 2022 0

"Dusabiye umugisha igihugu cy’u Rwanda n’abayobozi bacyo"-Perezida w’u...

Perezida w’u Burundi,Évariste Ndayishimiye, yasengeye u Rwanda n’abayobozi...
3 January 2022 1