skol
fortebet

Perezida Museveni yavuze ko umutwe wose witwaje intwaro utitwa uw’iterabwoba

Yanditswe: Wednesday 08, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubwo yagezaga ijambo rye ngaruka mwaka rigaragaza uko igihugu gihagaze ku nteko ishinga amategeko muri Uganda , Perezida Museveni yagarutse ku mutekano muke uvugwa mu bihugu byo mu karere.

Sponsored Ad

Ubwo yagezaga ijambo rye ngaruka mwaka rigaragaza uko igihugu gihagaze ku nteko ishinga amategeko muri Uganda , Perezida Museveni yagarutse ku mutekano muke uvugwa mu bihugu byo mu karere.

Yavuze ko kwaba ari ukwibeshya gukomeye kwemeza ko umutwe wose witwaje intwaro ufite icyo urwanira ari umutwe w’iterabwoba.

Museveni yashimangiye ko hari intambara zemewe n’izitemewe , atanga urugero ku ntambara zo kwibohora zabaye muri Uganda, Soudan y’epfo n’izindi zo kurwanya amacakubiri.

Yirinze kugira igihugu atunga urutoki muri Afurika, ariko atanga urugero rwo muri Afurika yepfo aho abazungu batemeraga ko umuturage w’umwirabura kavukire afite uburenganzira bwo gutora, bityo ko ibyo ntakindi cyari kubikemura usibye intambara.

Kuri Museveni , ngo iterabwoba n’ukurwana utavangura ,wica ukanagaba ibitero kubatari abarwanyi nko kwica abaturage,imfungwa z’intambara no gutwika ibikorwa remezo birimo amashuri.

Perezida Museveni avuze ibi , mu gihe muri Congo hakomeje ubushyamirane bw’ingabo za DRC na M23 irwana ivuga ko iharanira uburenganzira bw’umuturage wa Congo uvuga ikinyarwanda no kumurinda itotezwa iryo ariryo ryose.

Congo yo iherutse gutangaza ko uyu mutwe wa M23 ari umutwe w’iterabwoba kandi ugomba kurwanywa byimazeyo.

Icyakora ngo Uganda yiteguye gutanga ubufasha bwose bushoboka ngo amahoro mu karere agerweho nk’uko VOA yabitangaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa