skol
fortebet

Perezida Museveni yihakanye kuba imbarutso y’umubano mubi uri hagati ya Uganda n’u Rwanda

Yanditswe: Thursday 09, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umubano w’u Rwanda n’igihugu cya Uganda usa n’utari hafi gusubira ku murongo kuko abaperezida b’ibihugu byombi batarabasha kumvikana.
Perezida Museveni yaraye avuze ko umubano mubi w’ibi bihugu byombi uva ku ruhande rw’u Rwanda, kandi ko n’imbaraga zo kubumvikanisha zari zihagarariwe na Perezida wa Angola ntacyo zagezeho kubera u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa televiziyo France 24, Perezida Museveni yagize ati: "Genda ubaze uwafunze umupaka, si njyewe wawufunze. Twagiranye (...)

Sponsored Ad

Umubano w’u Rwanda n’igihugu cya Uganda usa n’utari hafi gusubira ku murongo kuko abaperezida b’ibihugu byombi batarabasha kumvikana.

Perezida Museveni yaraye avuze ko umubano mubi w’ibi bihugu byombi uva ku ruhande rw’u Rwanda, kandi ko n’imbaraga zo kubumvikanisha zari zihagarariwe na Perezida wa Angola ntacyo zagezeho kubera u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa televiziyo France 24, Perezida Museveni yagize ati: "Genda ubaze uwafunze umupaka, si njyewe wawufunze. Twagiranye ibiganiro, hashize igihe,duhujwe na Angola, haciye imyaka mike, sindabona imipaka ifunguwe".

Perezida Museveni yahakanye yivuye inyuma ibyo ashinjwa ku itotezwa akorera abandi yigize ko ari umuyobozi w’akarere.

Ati: "Ntoteza gute? Ni ibiki nkora mu gutoteza? akwiriye kukubwira uburyo dutoteza abandi".

Mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo Rwanda, Umukuru w’Igihugu yavuze ko kugira ngo ikibazo gikemuka, bisa n’ibikigoranye ndetse ari politiki Uganda yimakaje.

Ati “Bisa n’ibitagabanuka, bisa n’aho ari umurongo wa politiki uriho watanzwe ko ariko bigomba kugenda. Icyo twahisemo twebwe ni ukubireka uko bimeze, tukabirekera ba nyirabyo ngo babikemure.

Twe icyo twakoze ni ukutagirira nabi Abanya-Uganda cyangwa abanyamahanga abo aribo bose ngo kubera ko igihugu cyabo cyatugiriye nabi cyangwa cyagiriye nabi Abanyarwanda.”

Perezida Kagame yavuze ko ntacyo yakora ku munyarwanda wambutse umupaka yerekeza muri Uganda yagerayo akagirirwa nabi ahubwo avuga ko inama yatanga ari uko ntawe ukwiriye kujya muri Uganda.

Hagati aho, Perezida Kagame avuga ko u Rwanda ruri gukora byinshi kugira ngo umubano usubire kugaruka hagati yarwo n’Uburundi mu gihe wasubiye mu buryo na RDC.Muri rusange,Perezida Kagame yavuze ko ibibazo biri hagati y’ibi bihugubituranye n’u Rwanda "bigenda bikemuka" uretse muri Uganda bafashe gahunda yo kwegeka ibibazo bahuye nabyo ku Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa