skol
fortebet

Perezida mushya wa Zambia yanze kwimukira mu nyubako Leta yamugeneye

Yanditswe: Thursday 26, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Perezida mushya w’igihugu cya Zambia, Hakainde Hichilema,yanze kwimukira mu nzu yagenewe umukuru w’igihugu, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru cya leta Zambia Daily Mail.

Sponsored Ad

Nubwo uwo yasimbuye, Edgar Lungu,yari yamaze kuva muri iyo nzu,Perezida Hichilema yanze kwimukira muri iyo nzu nziza cyane.

Uwari umukuru w’igihugu,Lungu, ubu yamaze gukodesha inzu y’umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Zambia uba mu Bushinwa, Stopilla Sunzu, nk’uko biri gutangazwa n’ibinyamakuru by’aho muri Zambia.

Ibinyamakuru bisubiramo ibyavuzwe n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya Hichilema, Batuke Imenda, ko umukuru w’igihugu mushya azakorera kmu biro by’umukuru w’igihugu, ariko ko azakomeza kuba mu nzu ye bwite, yise Community House (inzu rusange).

Zambia Daily Mail yatangaje ko Imenda yavuze ati : ’’ Nk’uko yabivuze mbere y’uko arahira, prezida wacu azakomeza kuba mu nzu ye iri New Kasama. Community House niho hamubereye neza kurushaho. Ugereranyije inzu zombi,iye ni nziza kurushaho."

Inkuru y’uko prezida Hichilema atazajya kuba mu nyubako y’umukuru w’igihugu ije mu gihe Lungu, yatsinzwe arushijwe amajwi arenga miliyoni mu matora yabaye ku wa 12 z’ukwezi kwa munani.

Yanditse kuri Twitter ubutumwa bwo gusezera, avuga ko ajyanye ibyo "azibukirwaho byiza’’ mu gihe yamaze ari umukuru w’igihugu.

Ati: "Muri iyi myaka irindwi ishize, ku ngoro y’umukuru w’igihugu niho hari hasigaye ari mu rugo kuri njyewe n’umuryango wanjye.Sinigeze nishyiramo ko ntazahava,none ejo narahavuye.Nahavuye numva ko njyanye ishema ry’uko natanze uruhare rwanjye, nk’uko abaperezida batanu bambanjirije babikoze.

Amakuru avuga ko Perezida Hichilema usanzwe ari umuherwe muri Zambia,atunze inka zisaga ibihumbi 700 n’akayabo kenshi k’amadolari yakuye mu bushabitsi.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa