skol
fortebet

Perezida Ndayishimiye yavuze ko Umukuru w’igihugu yemerewe kurenga ku mategeko

Yanditswe: Thursday 10, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Burundi Evariste Ndayishimiye abona umukuru w’igihugu yemerewe kurenga amategeko.
Ibi Perezida Ndayishimiye yabivugiye mu nama yagiranye n’abayoboye amadini atandukanye kuwa kane w’icyumweru gishize.
Perezida Ndayishimiye yatanze urugero avuga ko nk’igihe aba ahaye imbabazi uwakatiwe n’amategeko, bisobanuye ko aba ari hejuru y’ubutabera.
Perezida Ndayishimiye yagize ati :”Mbese muzi ikintu abacamanza bakomeza bita ngo ninjiriye ubutabera?njyewe bakavuga ko nivanze mu butabera.Nuko (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Burundi Evariste Ndayishimiye abona umukuru w’igihugu yemerewe kurenga amategeko.

Ibi Perezida Ndayishimiye yabivugiye mu nama yagiranye n’abayoboye amadini atandukanye kuwa kane w’icyumweru gishize.

Perezida Ndayishimiye yatanze urugero avuga ko nk’igihe aba ahaye imbabazi uwakatiwe n’amategeko, bisobanuye ko aba ari hejuru y’ubutabera.

Perezida Ndayishimiye yagize ati :”Mbese muzi ikintu abacamanza bakomeza bita ngo ninjiriye ubutabera?njyewe bakavuga ko nivanze mu butabera.Nuko nagize Imana nkaba ndi umunyamategeko nkabasobanurira itegekonshinga.

Narababwiye nti "buriya mwari muziko umukuru w’igihugu yemerewe kurenga ku mategeko?kandi nkibyo abantu ntibanabitekereza ntibanabyumva.

Umukuru w’igihugu afite uburenganzira bwo gutanga imbabazi.Urubanza baruciye neza warahemutse bakavuga bati uyu azafungwa ubuzima bwe bwose , umukuru w’igihugu akaza akavuga ati nkugiriye imbabazi,aho ntaba arenze ku mategeko?.”

Iyi ngingo yateje impaka kuko abize amategeko , babona ko ububasha Umukuru w’igihugu ahabwa n’itegekonshinga ataho buhuriye no guca kubiri n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa