skol
fortebet

Perezida Ndayishimiye yafatiye ibihano bamwe mu bajyanama be yise Abanebwe

Yanditswe: Thursday 02, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abayobozi bakuru 8 bo mu biro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi bari bamaze iminsi 15 mu bihano byo guhagarikwa mu kazi, perezida abashinja amakosa arimo kutagerera ku kazi igihe n’ubunebwe.

Sponsored Ad

Abo barimo ushinzwe gutangaza amakuru Willy Nyamitwe, umujyanama mukuru Charles Nkusi, ushinzwe iby’ingendo Godefroid Bizimana, uwahoze ari umuvugizi w’umukuru w’igihugu Jean Claude Karerwa Ndenzako, Albert Nasasagare wahoze ari umukuru w’abashinzwe gusura umukuru w’igihugu, Jean Marie Rurimirije, Colonel Firmin Mukwaya, na Pascal Barandagiye, wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera.

Prezida Evariste Ndayishimiye, kuwa kabiri w’iki cyumweru ahura n’urubyiruko rwa Bujumbura yemeje ko yari yabahagaritse mu kazi, kuva taliki 16 z’ukwezi kwa munani mu gihe cy’iminsi 15.

Kubera ko ngo ntacyo bamufashije,Ndayishimiye yashimangiye ko azabakata umushahara.

Umwe mu bari kuri urwo rutonde yabwiye Ijwi ry’Amerika ko intandaro y’ibihano byahawe abo bategetsi ari ugusiba cyangwa gukererwa kugera ku kazi.

Umukuru w’igihugu yari yatumye umujyanama we mukuru mu bya gisivile (Chef de Cabinet civile) mu biro by’umukuru w’igihugu, Gabriel Nizigama, gusura ibiro bitandukanye mu ngoro y’umukuru w’igihugu yitiriwe Ntare Rushatsi iri mu mu mujyi wa Bujumbura.

Icyo gihe umukuru w’igihugu yari mu rugendo rw’akazi mu Ntara za Gitega, Mwaro, Bururi n’ahandi.

Umwe mu bahawe ibyo bihano akeka ko umukuru w’igihugu yashakaga kumenya uko abakozi batandukanye bakora akazi iyo umukuru w’igihugu adahari.

Ubwo yari hamwe n’urubyiruko mu mujyi wa Bujumbura, Prezida Evariste Ndayishimiye yumvikanye afitiye umujinya bamwe mu banyamakuru yita ko baha isura mbi igihugu ayoboye.

Yatunze urutoki kuri Esdras Ndikumana ukorera Radiyo y’Abafaransa RFI na Antoine Kaburahe uyobora ikinyamakuru cyigenga Iwacu. Aba bose bari mu buhungiro.

Esdras Ndikumana yatbwiye VOA ko ntacyo yabivugaho,kuko kuri we “bidakwiriye ko ajya mu mpaka n’Umukuru w’igihugu cye”.

Radiyo y’Abafaransa RFI, Esdras Ndikumana akorera yashyize hanze itangazo yamagana iyo mvugo y’umukuru w’igihugu.

RFI ishimangira ko kuva na kera yahoze itangaza amakuru atohojwe neza kandi yizewe, ndetse no kuri Korona mu Burundi.

Ku ruhande kwa Antoine Kaburahe uyobora ikinyamakuru Iwacu, we yabwiye Ijwi ry’Amerika ko nta na kimwe akora cyo kwanduza igihugu” cyamwibarutse.
.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa