skol

Perezida Ndayishimiye yagarutse ku kibazo cya M23 mu biganiro na Tshisekedi

Yanditswe: Monday 28, Aug 2023

featured-image

Kuri uyu wa mbere, Perezida w’Uburundi, Evariste Ndayishimie, yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga i Kinshasa,rwo gutsura umubano hagati y’ibi bihugu ndetse n’ibiganiro bijyanye n’ibibazo biteye impungenge by’inyeshyamba za M23,mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Uru ruzinduko rwarazwe no gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire hagati y’ingabo za DRC n’Uburundi byashimangiye umubano hagati y’ibihugu byombi bituranye.

Aya masezerano y’ingabo yerekana ubushake bw’ibihugu byombi n’ubufatanye mu kubungabunga umutekano.

Mu biganiro byabo, abaperezida bombi baganiriye ku kibazo cy’inyeshyamba za M23, zikorera mu burasirazuba bwa DRC.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko ashyigikiye ibiganiro by’amahoro kugira ngo iki kibazo gikemuke, agira ati: "Twishimiye ko intwaro zigenda zamburwa inyeshyamba muri Kivu y’Amajyepfo, kikaba ari ikimenyetso cy’uko twiteguye kugira uruhare mu nzira yo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe inyeshyamba."

Ariko, ikibazo cya M23 gikomeje guhangayikishwa cyane. Perezida Ndayishimiye yerekanye ko yifuza ubufatanye bw’akarere mu gutuma M23 ihagarika imirwano, igatangira gusubira mu buzima busanzwe. Ati: "Tugomba gufatanya mu kuzana amahoro mu karere".

Yakomeje agira ati: “Uyu munsi, turabona ko hari imitwe yitwaje intwaro muri Kongo yemeye gushyira intwaro hasi, ariko M23 iracyinangiye. Niyo mpamvu dusaba ko twese twahurira hamwe kugira ngo tuyihatirize guhagarika imirwano, yerekeze mu kigo yahawe kugira ngo dutangire inzira yo gusubiza mu buzima busanzwe ".

Perezida w’Uburundi yatangaje kandi ko hateguwe inama yo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama ya Bujumbura,igaragaza ubushake bw’ibihugu byo mu karere mu kugarura umutekano muri DRC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa