skol

Perezida Ndayishimiye yakuye mu mirimo aba Minisitiri 4

Yanditswe: Tuesday 03, Oct 2023

featured-image

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yaraye akoze impinduka muri Guverinoma y’igihugu cye.

Izi mpinduka Umukuru w’igihugu cy’Uburundi yaziko ze kuri uyu wa 2 Ukwakira 2023, aho Abaminisitiri 4 batakaje imyanya.
Barimo Sylivie Nzeyimana wari Minisitiri w’Ubuzima, wahise asimburwa na Lyduine Baradahana.

Undi ni Sanctus Niragira wari Minisitiri w’Ibidukikije, Ubuhinzi ndetse n’Ubworozi. yasimbuwe na Prosper Dodiko.

Perezida Evariste Ndayishimiye kandi yasezereye Déo Rusengwamihigo wari Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo, amusimbuza Vénuste Muyabaga.

Naho , Gervais Abayeho yagizwe Minisitiri Ushinzwe ukwishyira hamwe kw’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Urubyiruko, Umuco na Siporo asimbuye Ézéchiel Nibigira.

Ni mpinduka zibaye mu gihe mu Burundi hakomeje gucicikana amakuru n’inyandiko z’abavuga ko bashaka impinduka mu gihugu.

Ni mugihe kandi mu Burundi hari haherutse kuvugwa gushaka guhirika ubutegetsi bwa Ndayishimiye, wabwiye Abaturage be ko ntawe ukura Intare mu kiryamo bityo ko bakwiye kwirinda ubarangaza ahubwo bagaharanira ibibateza imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa