skol
Kigali
Fortebet

Perezida Ndayishimiye yasabye ibihugu bikomeye kwirukana abanyabwenge b’Abarundi babikorera bakaza guteza imbere iwabo

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 July 2022

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye yasabye amahanga kumusubiza abanyabwenge b’Abarundi bakorera mu bihugu biteye imbere kuko barihiwe n’igihugu bakagitererana.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko batirukanye abo banyeshuri bagiye hanze kubera buruse za leta ariko barangiza kwiga ntibagaruke gukorera igihugu ahubwo bakizamurira amahanga.

Yavuze ko aba Barundi baheze hanze bagomba kugaruka bakishyura indishyi igihugu bakomokamo cyabatanzeho kuko bigishijwe n’igihugu cy’u Burundi. Iyi ndishyi Perezida Ndayishimiye yayise «inkwano».

Ibyo umukuru w’igihugu akaba yabitangaje mu ijambo yagejeje ku Barundi mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 u Burundi bumaze bubonye ubwigenge.

Perezida Ndayishimiye ati "Nagiraga ngo nsabe ibyo bihugu bireke kutwiba abo banyabwenge [incabwenge] bacu. Twebwe mu migenzo yacu y’Ikirundi,umukobwa ugiye kubaka urugo batamukoye , tuvuga ko yananiranye kandi mu muryango aba ikivume.

Natwe rero,abo banyabwenge b’Abarundi bari iwanyu tubafata nk’aho bananiranye. Mwebwe rero mwabatwaye nimuduhe inkwano cyangwa mubatwoherereze. Nimuduhe inkwano kuko barimo kubakorera kandi aritwe twabigishije."

Abarundi benshi batuye mu bihugu byo ku mugabane w’Iburaya hamwe na Amerika bavuga ko batarasobanukirwa iyo mvugo yakoreshejwe na Perezida Ndayishimiye kuko ngo ashobora kuba yiyibagije igituma abo banyabwenge batagaruka mu Burundi .

Ikinyamakuru UBM News dukesha iyi nkuru kivuga ko aba Barundi bavuga ko mu Burundi abakozi ba Leta bose bahembwa agashahara k’intica ntikize maze bikabagora gutunga imiryango yabo.

Icya kabiri bavuga nuko kugira uhabwe akazi mu Burundi habanza kurebwa ishyaka n’ubwoko aho kurebwa ubumenyi n’ubushobozi.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble issa ruben

    mugabo warasomye bisabwa uronke akazi karha mugihugu ciwanyu

    1 month ago

Inzindi nkuru

Blinken yemeje ko US ihangayikishijwe na Raporo "yizewe" ishinja u Rwanda...

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika Ushinzwe Ububanyi n’amahanga,...
10 August 2022 0

Kenya: William Ruto akomeje kwanikira Raila Odinga mu majwi ya...

Kugeza iki gitondo CYO KURI uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kanama...
10 August 2022 0

Perezida wa Ukraine yavuze ubufasha yasabye Felix Tshisekedi wa RDC...

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yagiranye ikiganiro kuri telefoni na...
10 August 2022 0

Kenya:Amatora yarangiye mu mahoro,ejo hazatangira gutangazwa...

Ibiro by’amatora muri Kenya byafunze Saa kumi zirengaho hakaba hagiye...
9 August 2022 0

Antony Blinken yemeje ko Ibihugu bya Afurika bifatwa nk’ibikoresho...

Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika yavuze ko Washington...
9 August 2022 0

Umunyamabanga wa leta y’Amerika yatangiye uruzinduko muri Afurika-Aragera i...

Umunyamabanga wa leta y’Amerika Antony Blinken yaraye ageze muri Afurika...
8 August 2022 0