skol
fortebet

Perezida Ndayishimiye yavuze ku birego bya RDC ishinja u Rwanda gutera inkunga M23

Yanditswe: Tuesday 22, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu kiganiro Perezida w’u Burundi yagiranye na France24 na RFI yagarutse kuri byinshi birimo umubano w’u Rwanda n’u Burundi ndetse anavuga ku birego bishinja u Rwanda gukorana n’umutwe wa M23.
Ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi,Perezida Ndayishimiye yavuze ko nta kibazo kigihari kandi yishimira ko ubushake bwa politiki buhari ku mpande zombi kugira ngo ibintu bisubire mu buryo.
Ati "Ubu nta bibazo biri hagati y’u Burundi n’u Rwanda,ibyaha bisigaye byakemurwa mu nzira ya dipolomasi.Turi (...)

Sponsored Ad

Mu kiganiro Perezida w’u Burundi yagiranye na France24 na RFI yagarutse kuri byinshi birimo umubano w’u Rwanda n’u Burundi ndetse anavuga ku birego bishinja u Rwanda gukorana n’umutwe wa M23.

Ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi,Perezida Ndayishimiye yavuze ko nta kibazo kigihari kandi yishimira ko ubushake bwa politiki buhari ku mpande zombi kugira ngo ibintu bisubire mu buryo.

Ati "Ubu nta bibazo biri hagati y’u Burundi n’u Rwanda,ibyaha bisigaye byakemurwa mu nzira ya dipolomasi.Turi kuvugana,abayobozi bacu n’ab’u Rwanda baturiye imipaka baraganira.Ba Guverineri bacu n’abo mu Rwanda baganiriye mu cyumweru n’igice gishize...Navuga ko nta kibazo gikomeye kigihari."

Abajijwe ku bivugwa ko u Rwanda rwaba rutera inkunga umutwe wa M23,Perezida Ndayishimiye usanzwe anayobora umuryango wa EAC,yavuze ko nawe atarabyemeza.

Ati "Nk’akarere ntituramenya niba u Rwanda ruri inyuma ya M23 ndetse nanjye ubwanjye ntarabyemeza."

Perezida Ndayishimiye kandi ko abashinja u Burundi kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu ari abashaka guhindanya isura y’ubuyobozi bw’iki gihugu ndetse avuga ko we ubwo afata iya mbere mu gutuma uburenganzira bwa muntu bugerwaho mu gihugu cye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa